skol
fortebet

Kamonyi: Umuforomo washinjwe n’umubyeyi ko yamusambanyije ari kubyara yatangaje uko byagenze

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

Umuforomo witwa Niyigena Pierre, wakoraga mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga uherutse gushinjwa n’umubyeyi yabyazaga akamusambanya, ahamya ko ibyamuvuzweho atari ukuri, ko habayemo uguhimbahimba no gushaka kumuharabika.

Sponsored Ad

Niyigena, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com dukesha iyi nkuru ko ibyo umugore yabyazaga yamuvuzeho bitari ukuri, ko akeka ko byari ibintu byapanzwe mu buryo bw’inyungu we atabasha kumenya, ariko kandi binashoboka kugira aho bihurira n’amakimbirane aba ari mu miryango no gushakira impamvu z’urwitwazo aho zitari.

Ati“ Njye nkeka ko ari nk’ibintu bari bapanze”.

Akomeza agaragaza ko hari nk’igihe ababyeyi baba basanganywe ibibazo n’amakimbirane mu ngo noneho yajya nko kubyara atiyizeye niba umwana azemerwa nase wenda bitewe n’inzira baba banyuzemo, ugasanga arashaka izindi mpamvu zijijisha kugira ngo umugabo abe yahugira mu gutekereza ibyabaye bindi iminsi ibe yicuma, kimwe n’ababa bashakira ku bande ibya mirenge binyuze mu kubasiga icyasha cy’ibyo batakoze.

Niyigena, wafashwe na RIB mu kwezi gushize agashyikirizwa urukiko rwaje ku murekura by’agateganyo,yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze byabaye mbere y’uko amubyaza, ubwo yavaga ku gitanda yamukurikiraniragaho akajya hanze atabaza undi akamukurikira, hanyuma bikarangira asubijwe ku gitanda akabyazwa ariko nyuma Polisi ikaza kuza ikamutwara nubwo yari afite abandi babyeyi yarimo akurikirana. Avuga ko nta bwoba n’igihunga yumvaga muri we kuko ntacyo yishinjaga.

Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima nabwo buhamya ko ibyavuzwe kuri uyu mukozi wabo bidashoboka.

Tuyiringire Emmanuel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko ikibazo bacyumvise ariko ko akurikije uko asanzwe azi uyu mukozi, akurikije kandi imiterere y’aho umubyeyi yari ari n’abandi uyu muforomo yarimo akurikirana ntabwo ibyamuvuzweho byari gukunda.

Ati ” Nkuko nabikozeho iperereza na raporo, nahageze muri icyo gitondo bikimara kuba, ngira ngo ndebe koko niba ibyo uwo mudamu avuga ari ukuri. Narebye imiterere y’igitanda nsanga bitashoboka cyane ko umubyeyi yavugaga ko yari aryamye akaza gukeka yuko ibyo ngibyo bimubayeho”.

Akomeza ati “ Ikindi nuko naganiriye n’abari baraye izamu,abakora isuku n’abandi bari baje baherekeje abandi babyeyi bari mu nzu babyariramo, bose bakambwira ko bo babyumvise ari uko umudamu abivuze yamaze kugera hanze y’icyumba babyariramo."

Uyu mugore wo mu karere ka Kamonyi yatangaje ko yabonye hanze y’ itaburiya,igitsina cy’ uyu muganga wo ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga warimo kumubyaza ariyo mpamvu akeka ko ashobora kuba yarasambanyijwe,bituma uyu muganga ahita atabwa muri yombi.

Umugabo w’ uyu mugore avuga ko tariki 9 Ugushyingo 2019 aribwo umugore we yagiye ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kubyara,bagezeyo nka saa tatu z’ umugoroba, umuganga yakira umugore akomeza kumwitaho bigeze nka saa cyenda z’ ijoro nibwo uyu mugore yasohotse mu cyumba cy’ ababyeyi (materinite) avuga ko umuganga warimo amubyaza ashobora kuba yamusambanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa