skol
fortebet

Kicukiro: Umukobwa yatawe muri yombi akekwaho kuroha umwana we muri Nyabarongo

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Feza wari tuye mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro yatawe muri yombi ashinjwa guta mu ruzi rwa Nyabarongo umwana we kubera ko uwo bamubyaranye yanze kumuha indezo.

Sponsored Ad

Uyu FEZA w’imyaka 23 afungiwe kuri station ya RIB mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro aho akurikiranweho iki cyaha cyo kwica umwana we.

Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko uriya mukobwa yabyaye taliki 05, Kamena, 2020 ariko nyuma abantu bakabona nta mwana afite guhera taliki 12, Kamena, 2020 bibatera kumwegera bakamubaza aho yamushyize.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko FEZA nta mwana afite kandi bari bazi ko yabyaye, batangiye kubimubaza ariko akabihorera baza kubibwira abayobozi .

Ati: “ Tumaze kubona ko Feza nta mwana yonsa kandi twari tuzi ko yabyaye, twibajije uko byagenze, tubimubajije akatwihorera. Nyuma rero twabibwiye abayobozi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka witwa Segatashya Alexis yavuze ko amakuru yabonye avuga ko uriya mukobwa yateze imodoka akava i Masaka ahetse umwana agakomeza Nyabugogo atega igana Kamonyi .

Avuga ko uriya mukobwa yaje gusubira inyuma kuri Nyabarongo ata umwana we muri ruriya ruzi nk’uko yabibwiwe.

Segatashya ati: “Ayo makuru twayamenye taliki 17, Kamena, 2020. Twamenye ko Feza Jeanne yabyaye umwana w’umuhungu ariko nyuma abaturage babura uwo mwana bamubajije avuga ko yamuhaye Se bamubyaranye witwa Mugisha ariko uyu barabimubajije arabihakana.”

Uyu muyobozi avuga ko uriya mukobwa yemeye ko yajugunye uriya mwana taliki 11, Kamena, 2020.

Abajijwe niba uriya mwana yararoshywe mu mazi, Alexis Segatashya yasubije ko ‘bishoboka cyane’ gusa ngo nta muntu bumvise arangisha ko yamurohoye.

Yasabye urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina bakiri bato kandi idakingiye, akavuga ko ari yo ituma hari abakobwa basama inda batateguye bakananirwa kwita kubo babyaye kuko nabo baba bakiri bato kandi nta mikoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa