skol
fortebet

Kirehe: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 batekeye umutwe abaturage babambura amafaranga yabo

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Kuwa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Kirehe mu murenge wa Musaza mu kagari ka Gasarabwayi yafashe abantu babiri bashutse abaturage babanaga mu bimina babaka amafaranga bababwira ko ari ayo gufunguza konti muri banki yo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza by’imvura.

Sponsored Ad

Abo ni uwitwa Ndayisaba Mathieu ufite imyaka 21 na Nzabihimana Ildephonse w’imyaka 30, (bakunze kwita Elyse), bafashwe bamaze gukusanya no kugabana amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 225,530. Bayakuraga mu banyamuryango b’amatsinda atandatu y’ibimina, buri tsinda rikaba ribamo abanyamuryango 8 cyangwa 9. Buri munyamuryango yatangaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 25,000 na 28,000.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo bariya bambuzi bamenyekane byaturutse kuri bamwe mu banyamuryango baje kubaza impamvu y’ayo mafaranga.

CIP Twizeyimana yagize ati “Bamwe mu banyamuryango basabwe bifuje kumenya impamvu y’ayo mafaranga baca inyuma babaza abayobozi mu nzego z’ibanze ko koko hari gahunda yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiziza. Abayobozi barabikurikiranye bahita baduha amakuru bariya bantu 2 barafatwa.”

CIP Twizeyimana avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi ku biro bya sitasiyo ya Polisi ya Kigarama hazindukiye abaturage bagera kuri 50 bari baje gutanga ibirego bavuga ko abo bantu nabo babambuye amafaranga yabo bababwira ko bazabigira imishinga.

Ati “Usibye abo bambuye bababwira ko bagiye gufunguza konti yo gufasha abahuye n’ibiza, bariya bantu banagendaga babwira abaturage ngo babahe amafaranga babigire imishinga bikarangira iyo mishanga ntayo bize.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yakanguriye abaturage kuba maso bakirinda umuntu wese ubaka amafaranga abizeza ibitangaza, kandi bagira uwo babona bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Abafashwe bose uko ari babiri bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa