skol
fortebet

Kirehe: Umugabo yatawe muri yombi azira kwambura umuturage amafaranga amubeshya ko ari umucamanza

Yanditswe: Wednesday 22, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Nasho mu kagari ka Rubirizi yataye muri yombi Mbonyumugenzi Jean Pierre w’imyaka 34 y’amavuko wafatiwe mu cyuho amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 170 mu buryo bw’uburiganya yiyita umucamanza.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko umuturage wambuwe tariki ya 20 Nyakanga yigeze kugira urubanza n’abantu bamwibye igare ariko nyuma baza kurekurwa.

Bamaze kurekurwa ni bwo batangiye kunyura kuri Mbonyumugenzi agahamagara uwo muturage amubwira ko ari we waciye urubanza ndetse ko amuhaye amafaranga ibihumbi 300 yakongera akamukurikiranira ikirego.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Bariya bantu bamaze gufungurwa banyuze kuri Mbonyumugenzi bamugira inama y’uko bakwambura uriya muturage. Mbonyumugenzi yatangiye guhamagara wa muturage bemeranya ko azamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ariko akabanza kumuha ibihumbi 170 ari na yo yafatiweho arimo kuyakira.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko umuturage yaje kuri Polisi agatanga amakuru avuga ko hari umuntu urimo kumwaka amafaranga. Abapolisi bamugiriye inama y’uko abigenza kugira ngo afatirwe mu cyuho, Mbonyumugenzi yafatiwe mu cyuho arimo kwakira amafaranga ibihumbi 170. Amaze gufatwa yavuze ko yakoreshejwe n’abari baherutse gufungurwa kuko bari bazi ikibazo cy’urubanza uwo muturage yari afite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko hatangiye iperereza ryo gufata abo bakoranaga na Mbonyumugenzi kuko bamaze kumenyekana.

Yashimiye umuturage watanze amakuru akangurira n’abandi kuba maso kuko abambuzi bashukana bamaze kuba benshi. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru icyaha kitaraba.

CIP Twizeyimana avuga ko Mbonyumugenzi akurikiranweho ibyaha bibiri ari byo kwiyitirira urwego adakorera ndetse n’ubwambuzi bushukana. Mbonyumugenzi yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nasho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miriyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 174 y’iri tegeko ivuga kandi ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza ikiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa