skol
fortebet

Kwa Rwigara banditse bavuga ko ise yishwe na Leta, ngo hari Jenoside imbere aha, Adeline ngo ni ikihebe

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017 Diane Rwigara,Anne Rwiagara n’ umubyeyi wabo ,Adeline Rwigara ku nshuro ya gatanu bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu munsi wo kuwa mbere igipolisi cyongereye ingufu bigaragara cyateye ibirindiro mu marembo yombi yinjira mu rukiko umuntu wese winjira kikamusaka cyarangiza kikamwaka ibyangombwa bye bakandika imyirondoro.
Saa mbili n’igice bari bagejejwe mu cyumba cy’iburanisha. Kuri iyi nshuro (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017 Diane Rwigara,Anne Rwiagara n’ umubyeyi wabo ,Adeline Rwigara ku nshuro ya gatanu bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu munsi wo kuwa mbere igipolisi cyongereye ingufu bigaragara cyateye ibirindiro mu marembo yombi yinjira mu rukiko umuntu wese winjira kikamusaka cyarangiza kikamwaka ibyangombwa bye bakandika imyirondoro.

Saa mbili n’igice bari bagejejwe mu cyumba cy’iburanisha. Kuri iyi nshuro umubyeyi wabo, Adeline Rwigara yambaye ikanzu y’umukara arenzaho agakote ku mweru ntiyibagiwe n’igitambaro cyo mu mutwe aherekejwe n’abapolisi bagera kuri batatu.

Diane Rwigara umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda wanashatse kwiyamamariza kuba Umukuru w’Iguhugu, yambaye imyenda idoze mu gitenge ipantalo n’ishati ndetse n’igitambaro mu mutwe nawe ari kumwe n’abapolisi batatu.

Anne Rwigara agezwa mu rukiko.Photo:Umuseke
Anne Rwigara, murumuna we yambaye igitambaro cy’umukuru mu mutwe ndetse n’ishati y’igitenge irimo amabara y’umweru n’umukara.Aba bombi mu rukiko banyuzaga bakaganira bagaseka.

Abaregwa bose uko ari batatu barahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imidugararo muri rubanda. Ku munyapolitiki Diane Rwigara hiyongeraho icyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, no kuri nyina Adeline Rwigara hazaho icyo gukurura amacakubiri. Bose ibyaha barabihakana.

Diane Rwigara

Saa tatu zuzuye abacamanza binjiye mu rukiko, ni mbere y’uko aba bombi uko ari batatu baganiraga n’ababunganira mu mategeko.

Me Gatera Gashabana aruganira Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara dore ko yifuje ko amwunganira mu mategeko kubera uburemere bwa dosiye.

Diane Shima Rwigara, na murumuna we Anne Rwigara bunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin

Mu rukiko, ubushinjacyaba bwagaragaje ko abaregwa aribo Diane Rwigara na Anne Rwigara bashobora kuba ari impanga bityo ko bakeneye gutanga imyirondoro yabo kuko bigaragara ko bavutse mu mwaka umwe w’1981.

Umucamanza yahise asaba Diane na Anne kuvuga neza igihe bavukiye maze Diane atangaza ko yavutse kuwa tariki ya 06 Kanama 1981; Anne Rwigara we yasobanuye ko yavutse kuwa 16 Nzeri 1982.

Hari inzitizi Me Gatera Gashabana yagaragaje ko urukiko rwa Nyarugenge rudafite ububasha bwo kuburanisha uwo yunganira mu mategeko, Adeline Rwigara aho yavuze ko urukiko rugomba kubanza gusuzuma niba koko bafite ubushobozi bwo kuburanisha urubanza nk’uko byatangajwe na Perezida w’iburanisha.

Me Gatera agendeye ku ngingo ya 99 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza ijyanye n’ifungwa ry’agateganyo, yavuze ko urukiko rufite ububasha mu iburanishwa ry’urubanza ari urukiko rwegereye aho uwafashwe yari.

Yavuze ko uwo yunganira yafatiwe Kacyiru bityo ko yari kuburanishirizwa muri ako gace aho kujyanwa i Nyamirambo mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge,aha niho yahise avuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza anavuga ko ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha nta nshingiro gifite asaba ko ibirego byateshwa agaciro.

Ibi byanashimangiwe na Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Anne Rwigara na Diane Rwigara nawe yahamije ko abo yunganira batagakwiriye kuba bari mu rukiko rwa Nyarugenge ahubwo bagakwiye kuba bari kuburanishirizwa i Remera mu Karere Ka Gasabo.

Yavuze ko nubwo ubushinjacyaha buri guhamya ko bafatiwe mu Kiyovu birengagiza itegeko rivuga aho bafungiwe ritavuga aho babasanze, yavuze ko nubwo byaba aribyo batari kujyanwa mu rukiko rwa Nyarugenge ahubwo ko bari kuburanira hafi y’ibitaro bya CHUK.

Ubushinjacyaha bwahise bugaragaza ko abanyamategeko bakomeje kwitiranya ibijyanye no gufata no gufunga, bwanumvikanishije abunganira abaregwa batigize bagaragaza niba barapimye intera iri hagati y’aho bafitiwe ndetse n’aho bari kuburanishirizwa ubu.Umushinjacyaha hano yanavuze ko itegeko ritavuga ko hashingirwa ku bilometero, ahubwo ko haregwa ibyoroheye ubushinjaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zose zikomeje kugaragaza ari impamvu yo gushaka gukomeza gutinza urubanza dore ko ngo bibaye inshuro ya gatanu uru rubanza rusubikwa,yasabye izi nzitizi zateshwa agaciro urubanza rugakomeza.

Mu kigera ku isaha buri wese avuga uko abyumva, Anne Rwigara yahawe ijambo batafatiwe iwabo mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali ahubwo ko bafatiwe ku kacyiru ubwo bari kuri CID bagahita berekezwa I Remera.

Nyuma yo gusuzuma no kumva impande zombi, urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza, umucamanza yavuze ko iburanisha ryakomeza hagatangira ubushinjacyaha buvuga ibyaba abaregwa bakurikrianyweho.

Aha umucamanza yumvikanishije ko ubushinjacyaba bugomba kugaragaza uburyo ibyaha n’uburyo byakozwe ndetse n’impamvu zikomeye zituma babakekaho ibyo byaha.

Akimara guhabwa ijambo, umushinjacyaha yasabye ko igice cy’urubanza cyaburanishwa mu muhezo. Yavuze ko hari amajwi (audios) agera kuri 20, ariko hakabamo 8 avugwamo ibintu bishobora guhungabanya umutekano w’abazivugwamo.Ngo harimo kandi n’abavugwamo bagikorwaho iperereza ngo nabo bakurikiranwe.

Yavuze kandi ko bafite abatangabuhamya 70 bamaze gutanga ubuhamya, bityo asaba ko imyirondoro yabo itagaragazwa kuko bashobora guhungabanyirizwa umutekano n’abaregwa cyangwa abo bafatanyije.

Me Gashabana avuga ko izo ‘Audio’ zitamenyeshejwe abaregwa ngo bazisobanureho bityo ko izo Audio zidakwiye kwakirwa kuko binyuranyije n’amategeko.

Yanavuze ko ikifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kuzana Audio mu rukiko abona kitarakurije ‘Procedures’ ,Abanyamategeko bose basabye ko niba urubanza ruzabera mu muhezo bitafata gusa kuri izo ‘Audio’ zirindwi ahubo ko byakorwa kuri zose uko ari 20.

Me Buhuru uri kunganira Anne na Diane yavuze ko mbere babanje gusaba ko y’uko mbere bakumvishwa izo Audio kugirango bazabone aho bahera bunganira abakiliya babo ariko ngo ntibyakozwe.

Yakomeje avuga ko bahawe uburenganzira ku izindi dossier ariko ko kuri Aduio batemerewe kumva kuri we ngo byaba ari ugusubiza kubyo utumvise utanatekerejeho.

Yasabye ko izo Audio zose uko ari 20 urubanza rwazo rwaburanishirizwa mu muhezo kandi bakabanza kuzumva kuko badashaka kuzatungurwa kandi ari abanyamwuga.

Nyuma yo kumva impande zombie; Urukiko rwanzuye ko ‘Audio’ zirindwi muri 20 z’Ubushinjacyaha zishinja abaregwa ari zo zizumvwa mu muhezo.

Hashyizweho umwanya wo kumva zimwe muri izo Audio havuyemo izo 7 zizakoreshwa mu muhezo.

Ibyo ubushinjacyaha bukurikiranyeho Adeline Rwigara

Mu rukiko harekanwe amashusho,Video agaragaza uburyo Igipolisi cy’u Rwanda bagiye gufata uyu muryango wa Rwigara mu Kiyovu nyuma yo guhamagarwa kwitaba kuri CID bakinganira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubasabira iminsi 30 bashingiye kuba uyu muryango waragiye utukana na Polisi kandi bari bafite impapuro zo kubata muri yombi.

Muri iyi Video humvikanamo uyu muryango utuka abapolisi ngo ni interahamwe ari naho ubushinjacyaha bwavuze ko buri wese azi neza icyo interahamwe zasize zikoze mu Rwanda.

Abaregwa bose uko ari batatu bibukijwe ibyaha baregwa n’ibyo bahuriyeho.

Tariki 23 Nzeri 2016, Adeline Rwigara yumvikana abwira uwitwa Mushayija Edmond (bahimba Sacyanwa) ngo “aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite icyo bazi ni ukwica gusa”

Tariki 23 Werurwe 2015 Anne, Diane na Nyina wabo bandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique bemeza ko Rwigara Assinapol yishwe kandi yishwe na Leta.

Ngo bakoze ibyo birengagije bandikiye Sosiyete y’ubwishingizi ya Prime Insurance bemeza ko Rwigara yishwe n’impanuka.

Umubyeyi wabo, Adeline yongeye kwifata amajwi ayoherereza uwitwa Mushaija amubwira ububi bw’Abatutsi anabamwangisha.

Adeline Mukangemanyi kandi ngo yandikiye uwitwa Mama Teta amubwira ngo “iyi Leta ni iy’amabandi”

Kuwa 10/2016 yoherereje ‘Audio’ Thabita bivugwa ko ari Mwene w’abo amubwira ko abantu bakwiye gutinyuka bakamagana Leta y’u Rwanda baoresheje ibinyamakuru bikomeye nka Voice of America (VoA) na BBC.

Yongeye koherereza Thabita indi Audio amubwira umugambi w’abarwanya Leta harimo no kwandika za ‘tracts’.

Tariki 17 Ukwakira 2017, Adeline yoherereje amajwi Xaverine bakunda kwita Mama Teta uba muri Amerika amubwira ko we ari ‘IKIHEBE’ kandi ko mbere aha hari Jenoside, ko igihugu ari icy’abasazi…

Ibyo Diane Rwigara washatse kuba Umukuru w’Igihugu ashinjwa

Ubushinjacyaha buvuga Diane akurikiranyweho icyaha guhimba impapuro mpimbano aho yagiye abeshya abaturage akabasinyira mu mazina yabo,ngo hari naho yabwiraga abaturage ko akora muri Komisiyo y’Amatora ko ashaka kubashyira ku ilisiti akifashisha iyo ndangamuntu akongera imikono yashakaga 600.

Ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda,ubushinjacyaha buga ko yagize ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru aho yakoreshaga amagambo yo gutuma abaturage bigumura kuri Leta, nk’aha yagize ati ‘Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo bagiye kwica gusa’

Ngo muri iki kiganiro n’abanyamakuru yabwiye uwitwa Jean d’Amour ko naramuka amushyigikiye azakubitwa ifuni.Diane yanavugaga ko abarokotse Jenoside babayeho nabi, ngo nta muturage uvuga, abantu bicwa ntibimenyekane

Ibyo Anne Rwigara akurikiranyweho

Anne Rwigara w’imyaka 35 y’amavuko ashinjwa icyaha cyo guteza imidugararo muri rubanda nawe akaba yarifashije mu kwifata amajwi ‘Audio’ okereza ibiganiro, harimo kuba yari aho yavugaga ko inama akwiye gutanga ari uko abantu bava mu gihugu.

Aregwa kandi gufatanya n’abo mu muryango we kwandikira JeuneAfrique kuby’urupfu rwa se, banyuranya n’ibyo bari bandikiye kompanyi y’ubwishingizi basobanura ko ise yishwe n’impanuka.

Anne kandi ngo yaravuze ngo “iyi Leta ni system ya mafia”

Umushinjacyaha ati “Hari ibyo dushaka ngo bisobanurwe, bishimangirwe… nk’aho Adeline yavuze ngo ‘mwitege ibizaba’, nkayo yavuze ngo ‘mwitege jenoside iri imbere aha’ , nk’aho yavuze ngo ‘bakwirakwize za track’. Ibi bigaragaza umugambi mubisha.”

Tariki 10 Ukwakira 2016, Uwamahoro Anne Rwigara yanditse kuri Whatsapp ya Group y’umuryango wabo ko hari umuntu wishwe saa yine za mu gitondo ngo kuko hari undi bavuganaga uri mu barwanya ubutegetsi,

Ubushinjacyaha bwerekanye ko aya majwi y’ibiganiro byo kuri whatsapp yavanywe muri Telephone zabo zafatiriwe mu isakwa ryabayeho hakurikijwe amategeko nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari abandi benshi bari mu gihugu ndetse no hanze bakomeje gukorwaho iperereza bafanyaga gucura umugambi n’aba batatu bafunzwe.

Nyuma yo kumva impamvu zikomeye ubushinjacyaha bugaragaza ibyaha baregwa ndetse n’icyo bushingira bubasabira gukomeza gufungwa, umucamaza yatanze akaruko k’iminota 15.

Ibitekerezo

  • Diane Rwigara asigara yambara neza kurusha uko yambara ashaka kwiyamamaza

    Adeline RWIGARA ko mbona noneho atwitwaje bibiliya. cyangwa iyo yambaye amapingu polisi imutwaza bibiliya?

    Uyu muryango urarushywa ku busa bashatse babafunga batiriwe baburana kuko ntawe ujya aburana na Leta ngo ayitsinde

    Sinzi kabisa.uramponga ...sivyemera

    Mbere ngo bari kwiriza banza usubize amaso inyuma. reba uruhererekane rwibyababyeho: (1) Rwigara ubwa mbere yarenganyijwe na leta, araburana arayitsinda. Turabyemeranyaho? (2) Ese leta yaramwishyuye? nsubiza icyo. (3) Rwigara arapfa mu mahwerere. Ko basabye ko bisobanuka, ese wegeze wumva igisubizo gikwiriye bahawe? (4) Basenyewe hotel, ese iriya hotel niyo yari yubatse nabi mu mugi? (5) Bafungiwe uruganda ngo Imisoro y imyaka 5. Ese wari warigeze wumva kwa Rwigara barimo imisoro? reba liste yatanzwe na Rwanda revenue mu myaka yashize ni ubonamo aba kwa Rwigara ugaruke unyomoze. Uzasangamo Radio Flash FM ni ibindi bigo. (6) Diane ariyamamaje ngo yakoresheje amazina yabatabaho nako barabihindaguranya buri munsi. Ese Mwenedata ko we bamushinje icyo, we ari hehe muri izi manza? (7) Ibiganiro tugira muri telephone zacu ni bingahe bizima. Ese wowe dufashe message. Nimba waranashatse, ntiwahita usenya urwo wubatse? tureke ni ibyo. Ese uri intungane?(8) Ese ko basaka abaje mu rubanza rwabo, si uburenganzira bwo kujya murubanza. ririya se nti twaryita itera bwoba?
    Ibyo ni ibyo nzi kandi mfitiye gihamya mu binyamakuru byo mu Rwanda. Fata ibyo byose ni ibindi ntazi ubundi unsobanurire uburyo ibyo bavuga ari ibihuha. Mwemere ko mu Rwanda dutegetswe gisirikare kandi afande ari umwe ni Kagame. Ese ibi byose ntibyatangiye nyuma yuko arahiza abaminister akababwira ko nta immunity? Ese ubucamanza bwo mu Rwanda burindira ko president ubuha uburenganzira bwo gutangira urubanza? Nsobanurira hano! None se igihe Kagame yakosa, ubu bucamanza bufite ubuhe bushobozi bwo kumuburanisha? Ese ko Diane yiyamamazaga avuga ko FPR ikora hari ibyo idakora nabi, kuki mu bihindura mukabyitirira abanya Rwanda twese. Njyewe sindi muri FPR! Nta narimwe negeze numva Diane asaba kwigumura kubu tegetsi. Kandi natoye Kagame. Nsubiza ibi bibazo byose utuntutse kuko twese dufite uko tubona ubuuryo u Rwanda rwategekwa!

    Turashaka ko na mwenedata aza mu rubanza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa