skol
fortebet

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa ibitabo by’indirimbo

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge hakomereje ku nshuro ya Gatatu urubanza rw’abo mu muryango w’Umunyemari Rwigara Assinapol aribo:Diane Rwigarana, Anne Rwigara na Nyina wabo; Adeline Rwigara Mukangemanyi
Me Gatera Gashabana yageze mu rukiko aje kunganira Mme Adeline Rwigara wari wagaragaje mu rubanza ruheruka ko yifuza kunganirwa nawe.Mu rukiko Me Gatera yavuze ko yagirane ibiganiro n’umukirya we ku munsi w’ejo bityo ko atabonye umwanya wo gusoma (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge hakomereje ku nshuro ya Gatatu urubanza rw’abo mu muryango w’Umunyemari Rwigara Assinapol aribo:Diane Rwigarana, Anne Rwigara na Nyina wabo; Adeline Rwigara Mukangemanyi

Me Gatera Gashabana yageze mu rukiko aje kunganira Mme Adeline Rwigara wari wagaragaje mu rubanza ruheruka ko yifuza kunganirwa nawe.Mu rukiko Me Gatera yavuze ko yagirane ibiganiro n’umukirya we ku munsi w’ejo bityo ko atabonye umwanya wo gusoma dosiye.

Ni ibintu ubushinjacyaha butishimiye kuko bwagaragaje ko bari gutinza urubanza nkana ari naho byasabye ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanwa n’urwa abana be; Diane Rwigara na Anne Rwigara.

Me Gatera wunganira Adeline yahise asaba ko urukiko rwasubika urubanza.

Yagarageje impamvu zirimo ku kuba uretse mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kunganira umukiriya we,yanavuze ko atarafata neza izina ry’umukiliya we.

Me Pierre Celestin Buhuru wari mu rukiko yabwiye Perezida w’iburanisha ko yaje kunganira Uwamahoro Anne Rwigara ndetse na Diane Rwigara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uru rubanza rutagombaga no kumara amasaha 72 ariko ngo bigiye gutwara hafi iminsi 10.Yavuze ko bidasanzwe kubona urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rusubikwa inshuro zigera kuri enye.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko urubanza rw’aba bombi rwatandukanwa, Adeline Rwigana akaburana ukwe n’abakobwa be nabo ukwabo ariko umucamanza yavuze ko atari muri ’Conditions’ zo kumva izo mpamvu kuko ubushinjacyaba bwaregeye dosiye irimo abantu batatu kandi ko banafite ibyaha bahuriraho.

Nyuma y’isaha irenga,urukiko rwagarutse ruvuga ko impamvu Me Gatera Gashabana yagaragaje zifite ishingiro, ku ngingo y’uko urubanza rwatandukanwa urukiko rwabyanze.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rushingiye ku mpamvu uregwa yagaragaje,bavuga ko ruzasubukurwa ku wa 17 Ukwakira 2017 ariko bitewe n’uko ubushinjacyaha butaboneka ndetse n’abanyamategeko nabo bavuga ko bitakunda kuri uwo munsi rushyirwa ku wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2017.

Mme Mukangemanyi Adeline Rwigara. Araregwa icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cyo kubiba amacakubiri.

Diane Shima Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda na we araregwa icyo guteza imvururu muri rubanda no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uwamahoro Anne Rwigara na we ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda.

Abaregwa bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu

Ibitekerezo

  • Ko nta commentaires mugifata ra?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa