skol
fortebet

Ladislas Ntaganzwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rumaze gukatira igihano cya burundu Ladislas Ntaganzwa kubera uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Sponsored Ad

Urukiko rwemeje ko yayoboye ibitero byaguyemo Abatutsi barenga 25,000 kuri kiliziya ya Cyahinda no mu misozi iyikikije.

Ladislas Ntaganzwa yari umuyobozi wa komini Nyakizu mu majyepfo y’u Rwanda.

Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko agiye kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

Ni urubanza rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya video mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Urukiko rwasomeye urubanza mu cyumba gisanzwe, mu gihe Ntaganzwa n’umwunganizi we bakurikiraniraga urubanza aho afungiye kuri gereza ya Mpanga iri hafi y’urukiko.

Ni urubanza rwari rumaze imyaka ine ruburanishwa.

Mu rubanza mu mizi, ubushinjacyaha bwamureze ibyaha birimo jenoside, gushishikariza kuyikora n’ icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umucamanza yavuzeko ahamwa n’ibyaha bibiri ari byo icyaha cya jenoside kubera kwica Abatutsi.

Ndetse n’icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, ariko ntahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi barenga ibihumbi 25,000 bari bahungiye kuri kiliziya ya Cyahinda.

Abatangabuhamya benshi bahuriza ku kuba icyo gitero ari cyo cyari gikomeye cyane ngo cyarimo abajandarume, abasirikare bari bazanywe na Ntaganzwa, interahamwe ndetse ngo n’impunzi z’Abarundi, kandi ngo bakica Abatutsi bakoresheje intwaro.

Uretse aba bari bahungiye i Cyahinda ngo hari n’abandi benshi bari baturutse mu duce twegereye Nyakizu bishwe ku mabwiriza ya Ntaganzwa.

Hari n’abatangabuhamya bari ku ruhande rwa Ntaganzwa bagaragarije urukiko ko bamubonye ahantu hatandukanye muri komini Nyakizu - ubu ni mu karere ka Nyaruguru - afite imbunda ariko ko batigeze bamubona arasa.

Mu kwiregura, Ntaganzwa we yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bivuguruza kandi ko ubuhamya bwabo nta shingiro bufite ndetse ko nta n’ibimenyetso bifatika bafite.

Avuga ko nta bubasha yari afite bwo guhagarika jenoside muri komine yayoboraga kandi ko nta bitero yigeze agaba haba kuri Paruwasi gatolika ya Cyahinda ndetse n’ahandi hose.

Yemeza ko we icyo yakoze ari inama yagendaga agirana n’abaturage abasaba gusubira mu ngo zabo ngo barindirwe umutekano.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya rwamuhamije uruhare rukomeye mu bitero byagabwe kuri Paruwasi ya Cyahinda no ku misozi ihakikije.

Ladislas Ntaganzwa yari yarahamijwe n’urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu y’umwihariko kuri ibyo byaha bya jenoside.

Agiye kujurira

Umwunganizi we mu mategeko, Me Musonera Alex, yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ko agomba kukijuririra.

Ntaganzwa w’imyaka 58 y’amavuko, ni umwe mu bantu 9 bakomeye bacyekwaho ibyaha bya jenoside bari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane, ndetse igihugu cy’Amerika kigashyiraho igihembo cya milioni 5 z’amadorali ku muntu wese uzabafata.

Yafatiwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu mpera y’umwaka wa 2015.

Nuko yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu mu 2016 bisabwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR ).

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa