skol
fortebet

MINEMA yagaragaje icyari kihishe inyuma yo kwitwara nabi kw’impunzi yaturutse muri Libya iheruka kuvuga ko yahohotewe n’umupolisi w’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Minema, yatangaje ko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB,rwamaze gukora iperereza ku birego byatanzwe n’umwana muto w’imyaka 16 w’impunzi yaturutse muri Libya ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri aho rwasanze ibyo birego nta shingiro bifite.

Sponsored Ad

MINEMA yavuze ko kuwa 14 Mata 2020 umwana muto yatanze ikirego ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umupolisi ushinzwe inkambi ya Gashora bari bacumbitsemo gusa yemeza ko iperereza ryakozwe na RIB ryagaragaje ko ibi birego ari ibinyoma.

Iyi Minisiteri ivuga ko impunzi 3 zo muri iyi nkambi ya Gashora zirimo n’uyu mwana zishe amabwiriza yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, zisohoka mu nkambi bitemewe n’amategeko ziza gufatwa mu mukwabu.

Zimaze gufatwa zashyizwe mu nzu yo hafi y’umuryango winjira muri iyi nkambi hategerejwe ko komanda uyobora iyi nkambi ahagera ngo abasubiriremo amabwiriza y’uko bagomba kwitwara muri iki gihe cya Coronavirus gusa nyuma uyu mwana yabeshye ko yakorewe ihohoterwa kugira ngo amahanga abimure.

Minema yagize iti "Raporo ya muganga yemeje ko nta hohoterwa yakorewe ku mubiri, ndetse ubuhamya bw’ababyiboneye (harimo abantu babiri bari kumwe n’uwareze) bugaragaza ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze ribaho. Nta na rimwe uwatanze ikirego yigeze atandukanywa na bagenzi be mu gihe kivugwa.”

“Iperereza kandi ryemeje ko impunzi eshanu zagize uruhare mu guhatira uyu mwana gutanga amakuru atari yo, baza no kuyatanga mu binyamakuru bagamije kwihutisha gahunda yo kubimurira ahandi. Bitewe n’ibyabaye, iyi mpunzi y’umwana ntabwo izakurikiranwaho gutanga amakuru atariyo kuri polisi.”

Ibihuha by’uko uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko yahohotewe na polisi byazamuwe n’Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Andrea Gagne.

Ku itariki 15 z’uku kwezi nibwo uyu mugore usanzwe akurikirana ubuzima bw’impunzi zo muri Libya, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ko "Izi mpunzi zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 wo muri Eritrea.”

Asobanura iby’iki kibazo, madamu Gagne avuga ko ubwo abana bane bari bavuye hanze y’inkambi ku itariki 13 ahagana saa kumi n’ebyri z’umugoroba, umupolisi yabafungiye mu cyumba kiri ku marembo y’iyi nkambi bahamara amasaha ane.

Andrea Gagne abinyujije kuri Twitter yavuze ko "kudahabwa ubufasha no kutamenyeshwa ibirimo gukorwa, byongera ihungabana izi mpunzi zavanwe muri Libya zisanganwe n’impungenge ku bari mu nkambi.

Minema yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana na UNHCR n’abandi bafatanyabikorwa mu kurinda umutekano n’impunzi zose ziri mu gihugu.

Nyuma y’ibi birego,Polisi y’u Rwanda kandi yavuze ko ku wa 12 Mata ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, Polisi yafashe ibikoresho by’umuziki nyuma y’uko abatuye inkambi bahitagamo kubikoresha barenze ku byari byemeranyijwe. Bijyanye no kutishima kwabo kubera ingamba zo kuguma mu rugo zababujije gusohoka mu nkambi uko bashaka, bahisemo gushaka uko bahimba inkuru y’ihohoterwa ryo ku mubiri no kugerageza irishingiye ku gitsina.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko bitewe n’ingamba zashyizweho zo kuguma mu rugo mu gukumira icyorezo cya virusi ya corona, buri munsi hatangwa uruhushya rw’amasaha abiri ngo abari mu nkambi bajye guhaha.

Polisi ikomeza ivuga ko ku itariki 14 z’uku kwezi, hari abantu batatu bavuye mu nkambi saa munani z’amanywa, batinda hanze bagaruka saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Aba ngo bashyizwe ahantu habugenewe hafi y’umuryango w’inkambi, biza kugaragara ko basinze. Umupolisi uhayobora n’abandi bapolisi babiri bahisemo kubasaka nk’uko bigenda, ariko umwe ariruka yinjira mu icumbi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kubera kutishimira ingamba zo kuguma mu rugo ntibakomeze gusohoka mu nkambi uko bashaka; bahisemo gushaka uko bahimba inkuru y’ihohoterwa ryo ku mubiri no kugerageza irishingiye ku gitsina.

Polisi yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko uwatanze ikirego yuririye kuri ibyo ngo ashake guhunga kuba yahanirwa kurenga ku masaha yo kuba bari mu nkambi, azamura ibindi bibazo bijyanye n’ibiribwa bahabwa, serivisi z’ubuvuzi, ndetse n’abapolisi bari mu nkambi.

Yavuze ko ibyo bibazo byasobanuwe hari umuyobozi w’inkambi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera aho iyi nkambi iherereye n’abahagarariye UNHCR, ndetse iperereza rirambuye ririmo gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Mu nkambi y’agateganyo ya Gashora harimo impunzi zibarirwa muri 300 zituruka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR ryavuze ko ririmo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ihohoterwa rivugwa muri iyi nkambi ya Gashora icumbikiye impunzi zavuye mu gihugu cya Libiya ndetse ko ririmo gukorana n’inzego za Leta zatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi, HCR rivuga ko ryohereje itsinda ry’abakozi bashinzwe uburenganzira bw’impunzi mu nkambi, kandi ko hafashwe ingamba zose za ngombwa mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yahohotewe; haba mu by’amategeko, ubujyanama n’ubundi bufasha bwa ngombwa.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, umuvugizi wa HCR madame Elise Villechalane yavuze ko "izi mpunzi zigaragambije zinubira kutemererwa gusohoka kubera ibi bihe bidasanzwe, ariko abayobozi bagahita bahosha iyo myigaragambyo."

Kwakira izi mpunzi z’Abanyafurika ni icyemezo Perezida Kagame yafashe nyuma y’uko mu 2017 hagaragaye uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Ku wa 10 Nzeri 2019 nibwo amasezerano yo kwakira impunzi 500 yashyizweho umukono ku Cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, AU n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa