skol
fortebet

‘Mu rukundo iyo hajemo umunabi hakurikiraho urupfu’ Karegeya ukekwaho kwica umugore aho amutabye agateraho imboga

Yanditswe: Friday 09, Mar 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe urukiko rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo Karegeya uregwa kwica umugore we aho amuhambye akahatera imboga, Karegeya yaburanye yemera icyaha avuga icyamuteye gukora icyo cyaha anagisabira imbabazi.
Tariki 13 Ukwakira 2017 Karegeya Alfred yishe umugore we Marie Rose Mukeshimana arangije amuhamba mu gikari ateraho imboga bimenyekana nyuma y’iminsi ine(4) aranafatwa.
Iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Remera Akagari ka (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Werurwe urukiko rwaburanishirije mu ruhame urubanza ruregwamo Karegeya uregwa kwica umugore we aho amuhambye akahatera imboga, Karegeya yaburanye yemera icyaha avuga icyamuteye gukora icyo cyaha anagisabira imbabazi.

Tariki 13 Ukwakira 2017 Karegeya Alfred yishe umugore we Marie Rose Mukeshimana arangije amuhamba mu gikari ateraho imboga bimenyekana nyuma y’iminsi ine(4) aranafatwa.

Iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Remera Akagari ka Nyabisindu Umudugudu w’Amarembo II.

Iburanisha ryitabiriwe n’ abantu benshi. Karegeya yavuze ko umugore no kwa nyirabukwe bamwaganga ndetse ko umugore we yamucaga inyuma. Yanavuze ko yigeze gusanga hari umuntu urimo kumusambanyiriza umugore bamamuheza yanze. Mu mvuga ya Karegeya yasobanuye ko umugore we yamusuzuguraga ndetse ko ikibazo cyabo bakigejeje mu bunzi ariko ntigikemuke.

Amakimbira yabo ngo yatangiye muri 2012, bivuze ko yari amaze imyaka irindwi.

Karegeya wari kumwe n’umwunganizi mu mategeko yemeye ibyaha Ubushinjacyaha bwamusomeye byose, ndetse n’umwunganizi we mu mategeko ati “Ibyo ubushinjacyaha buvuga birumvikana kandi yarabikoze.”

Mu kwiregura kwe ariko yagaragaje intandaro y’amahano yakoze, avuga ko umuryango w’umugore we wamwangaga cyane.

Avuga ko byageze aho ubwe Karegeya yahukana inshuro ebyiri ariko umugore we akamusaba kugaruka akagaruka ariko yagaruka umugore n’umuryango we bakamutoteza.

Mu rukundo iyo hajemo umunabi hakurikiraho urupfu….

Karegeya yavuze ko mu ijoro yiciyemo umugore we yabyutse akajya mu cyumba cy’ uruganiriro saro, agafata inyuma agasubira aho umugore aryamye akamubita inyundo kugeza apfuye. Ngo amaze kumwica yamujyanywe mu cyobo cy’ imyanda cyari mu kigari amushyiramo aragitaba, bukeye ateraho imboga.


Urubanza rwitabiriwe n’ imbaga

Mu kwisobanura kwe yagize ati “Mu rukundo iyo hajemo umunabi nta kindi gikurikiraho, hakurikiraho urupfu.” Avuze atya abantu bose biyamira nk’ uko Umuseke wabitangaje.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko Karegeya uyu ari umugambi yateguye igihe kirekire kuko yabanje gutegura umwobo azamuhambamo, ko ibyo avuga ari amatakirangoyi.
Nyuma yo kumwica, Karegeya ubwe ngo yijyanye kuri Police avuga ko yabuze umugore we ariko ngo akanerekana ko umugore we yari afite umugambi wo kuzajya muri Kenya. Ibi ngo bigaragaza ko yari yarabiteguye.
Umushinjacyaha avuga ko amakimbirane Karegeya avuga atigeze ayajyana mu buyobozi, umuryango cyangwa inshuti ngo binanirane, ahubwo yarabyirengagije yambura ubuzima uwo bashakanye.
Avuga ko kuba yemera icyaha ari uko nta kundi yabigenza kuko ibimenyetso byose bimufata.
Ndetse umushinjacyaha yavuze ko nubwo Karegeya yemera icyaha ariko atavugisha ukuri kuko hari undi mugore we yishe mbere.
Yavuze ko mu iperereza basanze Karegeya mbere yari afite undi mugore witwa Kanakuze Consolee, avuga ko Karegeya yishe uyu Kanakuze Consolee mu buryo bumwe nubwo yishe uyu yashatse nyuma Mukeshimana.
Umushinjacyaha yavuze ko iby’urupfu rwa Kanakuze Consolee bitigeze bimenyekana ariko byabayeho kuko ngo hari n’abo mu muryango wa Kanakuze bari bari hano urubanza rwaberaga bashobora nabo gutanga ubuhamya. Anabavuga amazina.
Kuri iki Karegeya yavuze ko ibyo yemera ari ibyo yavuze mbere byabayeho kandi yakoze. Ahakana ko Kanakuze yabaye umugore we ndetse ko uwo muntu atamuzi atanamubonye.

Arasabwa kwishyura indishyi miliyoni 23…

Uwunganira Karegeya nawe yavuze ko ibyo umukiliya we asobanura ari amatakirangoyi kuko ibyo umushinjaha avuga byumvikana.

Urukiko rwategetse ko Karegeya agomba guhita yishyura miliyoni eshatu (3 000 000Frw) zakoreshejwe mu gushyingura mu cyubahiro Mukeshimana.
Nyuma akishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 20 ku mubyeyi usigaye (nyina) wa Mukeshimana wishwe kuko ari we wari umutunze.

Karegeya avuga ko izo ndishyi asabwa azemera ariko atazibona kuko afunze kandi ko urukiko mu kwanzura rwakwita no ku bana babyaranye basigaye.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ingingo ya 140ivuga ko “Kwica umuntu ubishaka bihanishwa igifungo cya burundu.” Iki nicyo gihano ubushinjacyaha bwamusabiye.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo azasomerwa tariki 29 Werurwe 2018.

Ibitekerezo

  • Namwe muraducanga kabisa! Ngo Urukiko rwategetse kandi urubanza rutarasomwa??? " .... Urukiko rwategetse ko Karegeya agomba guhita yishyura miliyoni eshatu (3 000 000Frw) zakoreshejwe mu gushyingura mu cyubahiro Mukeshimana.
    Nyuma akishyura indishyi z’akababaro za miliyoni 20 ku mubyeyi usigaye (nyina) wa Mukeshimana wishwe kuko ari we wari umutunze. ....Urukiko rwavuze ko uyu mugabo azasomerwa tariki 29 Werurwe 2018."

    Ku bijyanye no kwandika inkuru zirebana n’ubutabera, nyamuneka mujye mushirika ubute mwihinge ku magambo akwiriye kugira ngo mwirinde kutuyobya.

    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa