skol
fortebet

Muhanga: Bavuga ko Kwitonda yakatiwe gufungwa burundu inyandiko imushinja ikemangwa

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2018

Sponsored Ad

Abari bagize inteko y’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gahogo rwabarizwaga mu Karere ka Muhanga rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu uwitwa Kwitonda Jean Claude muri 2011 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibari kuvuga rumwe kuri iki gihano.
Bamwe bavuga ko inyandiko imushinja bagendeye ho bakamukatira iki gifungo ari impimbano ndetse bakanemeza ko iyo aza no guhamya kugira uruhare muri Jenoside atari guhabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 19. (...)

Sponsored Ad

Abari bagize inteko y’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Gahogo rwabarizwaga mu Karere ka Muhanga rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu uwitwa Kwitonda Jean Claude muri 2011 nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibari kuvuga rumwe kuri iki gihano.

Bamwe bavuga ko inyandiko imushinja bagendeye ho bakamukatira iki gifungo ari impimbano ndetse bakanemeza ko iyo aza no guhamya kugira uruhare muri Jenoside atari guhabwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 19.

Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo muri Kamena 2012 zimaze guca imanza z’ abakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zisaga miliyoni 2.

N’ ubwo izi nkiko zasoje imirimo yazo hari abo zasize imanza zabo zitarangiye burundu barimo Kwitonda Jean Pierre wakatiwe igifungo cy’ imyaka 19 n’ Urukiko Gacaca rw’ I Gikondo, igihano yajuririye akaza guhabwa icy’ igifungo cya burundu.

Umwe mu bari bagize inteko y’ uru rukiko Gacaca avuga ko mu gukata uru rubanza bakoze amakosa menshi yatumye Kwitonda Jean Claude akatirwa gufungwa burundu kandi nta kimenyetso na kimwe bari bafite cyagaragazaga ko iki gihano agikwiye.

Yabwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ati :”Twagiye rero dusanga yarakatiwe imyaka 19 n’urukiko rw’I Gikondo.Ndikuba ko yarerwaga ibyaha byo kujya kwica abantu abakuye aho bitaga bavugaga kwa ‘Munyarigoga Etienne’ .Twagiye mu iperereza tujya I Gikondo kwa Munyarigogo dusangayo umugore we,Munyarigogo Etienne nawe arafunze.Tumusaba amakuru atubwira ko mu bantu yabonye Jean Pierre ntawe yabonye.

Turi mu nzira dutaha Perezida aratubwira ati ‘ejo ndashaka ko tuzahurira ku Kagari iwacu hano Igahoko’ ati ‘Hari ikintu nshaka ko tuvugana ho.’Turaza Perezida rero azana ikayi irimo ubuhamya bw’umuntu witwa Bahati Vigitori bushinja kwitonda.

Burimo ibintu byinshi cyaneee ko yazenguruka igenzura mbese imikorere y’interahamwe,buvuga ko yaba nk’ukurikiye ibyo bikorwa.Ko yambaye imyenda ya gisirikari.Byinshiiiiii mbese bimushyira mu rwego rwa mbere hanyuma nyine tumukatira burundu y’umwihariko.

Ikigaragara ntabwo twakoze akazi kacu uko bikwiriye.Icya mbere guca urubanza mbere y’uko rurangira .Urumva twaruciriye aho tutagomba kurucira ntabwo wafata urubanza rw’I Gikondo ngo uze kurucira I Gahogo.Nacyo ni ikosa!Ubundi imyanzuro ifatirwa aho urubanza rubera nabwo wavaga I Kigali mu rubanza ngo uze gufatira imyanzuro I Muhanga.N’iryo ni ikosa rindi cyane ko amakuru twahereye ho yari amahimbano kuko ntiyari anasinye.Ubundi amakuru adasinye nta gaciro aba afite ,uwo Bahati Vigitori bayitiriye ntaho yigeze asinya.”

Uwari Perezida w’ uru rukiko ntiyifuje kugira icyo avuga ariko Uwimpuhwe Gloriose bivugwa ko ari we wakoze iyi nyandiko akayishyikiriza uru rukiko arabihakana.

Gloriose avuga ko n’ iyo nyandiko bivugwa ko yashingiweho hatangwa iki gihano yayikoreraga mu rukiko Gacaca rw’ I Gikondo nk’ uwarwitabiriye agendeye ku byo yarwumvagamo atazi uburyo yageze muri uru rukiko rw’ I Gahogo ndetse ataniyumvisha ukuntu yashingirwaho hafatwa icyemezo icyo ari cyo cyose bitewe n’ uko nta gihamya cyari kiyirimo.

Yagize ati :”Ni njyewe wa muntu bavuga ngo waba narakoze inyandiko mpimbano.Ni inyandiko yanjye nyine bafashe bayikuye muri Gacaca bayifata igice bayitwara mu rukiko kuko njye nayisanze muri Parike .Bavuga ko ari inyandiko nahimbye banavuga ko nyihakana ariko sibyo ni inyandiko nemera yanjye nyine yari muri Gacaca nk’uko izindi nyandiko zari ziririmo."

Avuga ko iyi nyandiko atigeze ayiha abashinjije Jean Claude kuko ngo nta nyungu nimwe yari afitemo kugirango uyu mugabo akatirwe burundu.Ngo iyi nyandiko niyo yakoze ubwo yabaga ari muri Gacaca yandika ibivugwa, ngo byaba biteye isoni abari bagize urukiko rwa Gacaca rwa Muhanga baragendeye kuri iyo nyandiko bagahamya Jean Claude icyaha.Ati :”Abantu bazima ntabwo ari inyandiko baheraho ngo bafate umwanzuro.Oyaa ntabwo bakayifashe nk’ikimenyetso.”

Kuri ubu uru rubanza ruri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uruhande rwa Kwitonda Jean Pierre rwaregeye icyo rwise inyandiko mpimbano binavugwa ko ari yo yashingiweho akatirwa igifungo cya burundu bamwe mu bakimukatiye bemeza ko yagihawe atagikwiye.

Ku wa Kane w’iki cyumeru urubanza rwasubitswe ubugira kabiri rukaba ruzasubukurwa ku wa 2 Gashyantare 2018.

Ibitekerezo

  • Jean Pierre uvugwa muri iyi nkuru na Jean Paul batndukaniye hehe?

    Uyu mwaka Jean Pierre Kwitonda yujuje imyaka icumi afunze kandi inyandiko imushinja ikemangwaho ???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa