Muhanga:RIB yataye muri yombi umupasiteri yafatanye urumogi
Yanditswe: Monday 16, Mar 2020
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Pasiteri Theoneste Musabyimana, ufite itorero mu Mujyi wa Muhanga azira urumogi.
Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru cyavuze ko yu mupasiteri yatawe mui yombi kuwa Gatanu ushize afatiwe mu Karere ka Muhanga nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Marie-Michelle Umuhoza.
Yagize ati: “Nibyo Yatawe mui yombi kubera ibiyobyabwenge kandi iperereza rirakomeje ubu tuvugana,”
Uyu mupasiteri ukekwa, kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamabuye nyuma yo gufatanwa isakoshi irimo udupfunyika 9 tw’urumogi.
Amategeko y’u Rwanda akaba ateganya ko umuntu wese ucuruza, utwara cyangwa ubika ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa mu ngingo ya 263 y’amategeko ahana, nyuma y’aho iki gihano kizamuriwe kikava ku myaka 7 mu rwego rwo kurushaho guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *