skol
fortebet

Muhanga: Umugabo wafatanywe ‘uburozi’ mu rukiko ngo hari ibintu yaciririye

Yanditswe: Monday 05, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Gasangwa Joseph wo mu Murenge wa Mwendo uburana n’ umugore we ibijyanye n’imitungo, yafatiwe mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye anyanyagizamo ‘ibirozi’, yari anafite ihembe, gusa we avuga ko ari iryo kumurinda uburwayi. Umucamanza yategetse ngo bamwambure ibintu bindi yari afite ngo bitwikwe. Umugore we yatangaje ko afite amakuru ko hari ibintu umugabo we yaciririye
ubwo abakozi b’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bazaga mu kazi bahuriranye n’ikivunge cy’abari bamaze (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Gasangwa Joseph wo mu Murenge wa Mwendo uburana n’ umugore we ibijyanye n’imitungo, yafatiwe mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye anyanyagizamo ‘ibirozi’, yari anafite ihembe, gusa we avuga ko ari iryo kumurinda uburwayi. Umucamanza yategetse ngo bamwambure ibintu bindi yari afite ngo bitwikwe. Umugore we yatangaje ko afite amakuru ko hari ibintu umugabo we yaciririye

ubwo abakozi b’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga bazaga mu kazi bahuriranye n’ikivunge cy’abari bamaze gufata Gasangwa Joseph bamushinja kunyanyagiza ibyo bitaga ibirozi mu cyumba cy’urukiko.

Ibi byari ibintu bisa n’ibyondo yasutse mu cyumba cy’Urukiko abonwa n’abakozi benshi harimo n’abakoraga isuku nk’uko babyemezaga.

Abari aha benshi bavugaga ko uyu mugabo, kubera imyumvire ye, yageragezaga kuroga urukiko ngo ruce urubanza uko yifuza.

Gasanwa ni umugabo w’imyaka 61, we ahakana ko ari we wabihanyanyagije nubwo bwose yafatiwe mu cyuho. Ihembe n’ibindi bintu bidasobanutse yari yitwaje byose yavugaga ko ari ibyo yifashisha mu burwayi bwe.

Ati “Iri hembe n’imiti mbimaranye amezi atandatu kandi biramfasha cyane kuko ntacyitura hasi nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko umuvuzi gakondo abimpa.”

Mukamabano Séraphine umugore wa Gasangwa nawe wari waje kumva ibyavuye mu iperereza ry’urubanza bafitanye n’umugabo we, avuga ko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we hari ibintu yaciririye ariko ntabyemere.

Mukamabano ati “Ibyo bamushinjaga nabyiboneye byantangaje kubona atangiye gukwirakwiza ibi yita imiti imbere mu cyumba cy’Urukiko.”

Uwamuhaye ihembe n’iyo miti yahise aza yiruka kuri moto kuko ngo Gasangwa yari yamutabaje.
Uyu wabimuhaye nawe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko yabimuhaye ngo amuvura indwara yari amaranye igihe.

Ubwo Urukiko rwari rugiye kubaburanisha Perezida w’iburanisha yategetse ko Gasangwa yamburwa ihembe n’iyo miti yindi bigatwikwa. Nawe yemeye abitanga ku neza.

Umucamanza afata nk’uyu mwanzuro agendeye ku itegeko ryo mu 2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ingingo yaryo ya 159 na 160 zivuga ku byaha bibera mu rukiko, ziha uyobora iburanisha ububasha ku gufata imyanzuro (bitanabujije ibindi bihano biteganywa n’amategeko ) mu gihe umuburanyi afite imyitwarire idahwitse mu rubanza nk’urusaku, guteza imvururu n’ibindi.

Muri Africa, no mu Rwanda, hari benshi bagifite imyumvire n’imigirire yo kuroga.
Nko mu mikino ho hashyizweho itegeko rishya Nº 32/2017 ryo ku wa 03/08/2017 rigena imitunganyirize ya siporo mu Rwanda, mubyo rikumira rinahanira harimo amarozi muri siporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa