skol
fortebet

Musanze: Ba bayobozi n’aba DASSO bagaragaye bakubita abaturage bongeye gutabwa muri yombi nyuma yo kurekurwa n’urukiko

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Sponsored Ad

Batawe muri yombi ku itariki 11 Kamena 2020, nyuma y’umunsi umwe gusa urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bari barajuririye urwo rukiko, rwasomwe ku itariki 10 Kamena 2020.

Abo ni uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko abo bagabo bose bafunze bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Yagize ati “Ni byo abo bagabo bose barafunze, bakekwaho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera n’icyaha cya ruswa”.

Abo bagabo bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza. Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko biyongereyeho undi mu Dasso witwa Maniriho Martin, na we wagaragaye muri video ahabereye imvururu, akaba atarigeze aburana hamwe n’abandi kuko yari agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuwa 10 Kamena 2020,umucamanza yagaragaje ko mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza,aba bayobozi na DASSO baburanye bahakana icyaha, ariko nyuma mu bujurire bakaza kwemera icyaha baregwa bavuga ko bakiguyemo kubera akazi barimo ko gucunga umutekano no gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umucamanza yagaragaje ko kandi Nsabimana Anaclet yireguye avuga ko asaba kuburana ari hanze kuko nyuma yo gusuzuma uwakubiswe bagasanga yaranduye SIDA, yahise ahabwa imiti yo kumurinda kwandura kuko yari yamaze kumuruma, bityo kuyinywa ari muri gereza bimugora.

Yavuze ko icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza cy’uko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo aricyo, ariko mu bushishozi bw’abacamanza basanze hari ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha ko uwo mukobwa arwariye mu bitaro ku bw’ingaruka yagizweho n’inkoni akagerageza kwiyahura atari byo kuko abaganga basanze ntaho bihuriye n’inkoni yakubiswe.

Abacamanza kandi basanze kuba Ubushinjacyaha bwaravuze ko bukirimo gukusanya ibindi ibimenyetso, iki gikorwa cyararangiye, ariho bahereye bafata umwanzuro ko Gitifu wahoze ayobora Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na Gitifu w’Akagari ka Kabeza na ba Dasso babiri barekurwa bakajya bitaba bari hanze.

Abaregwa basabwe n’abacamanza ko bazajya bitaba urukiko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi, n’icya gatatu cy’ukwezi bakabikora mu mezi abiri.

Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri bakoze iki cyaha ku itariki ya 13 Gicurasi 2020, batabwa muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

Source: Kigali Today

Ibitekerezo

  • Où est la force de la chose jugée ? Ça serait une double incrimination, ou l’abus de pouvoir pur et simple.

    HARYA UBUCAMANZA BURIGENGA? NONE SE N’URUCIYE UKO ARWUMVA NTANGARUKA AGIRA? NYAMARA UYU MUCAMANZA NAWE AKWIRIYE GUFUNGWA, RWOSE MU BUTABERA HASIGAYE HAGARAGARA MO RUSWA KU MUGARAGARO, MURI ZA GEREZA HAR’ABANTU BENSHYI BUZUYEMO BAZIR’UBUSA, HANZE NAHO HARI BENSHYI BAKOZE IBYAHA BATIGEZE BABURANA, RIB YA MUSANZE TUBAKURIYE INGOFERO MUZAKOMEZE KWANGA AKARENGANE, MUBERE URUGERO BAMWE MURI BAGENZI BANYU BASHIZE IND’IMBERE AHO KUHASHYIRA UKURI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa