addresiya
startimes

Musanze:Gitifu yatawe muri yombi azira gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 13 April 2020 Yasuwe: 2120

Rwego rw’igihugu rw’uvugenzacyaha (TIB) rwataye muri yombi umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze Kanyarukato Augustin akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yafashwe ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza.

Akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, arakorerwa idosiye hanyuma azashyikirizwe ubugenzacyaha.

Hari amaku avuga icyo uwo mugitifu yaba yahoye uwo muturage witwa Munyaneza ari uko ngo yasanze yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu murenge mu gihe cy’icyumweru amuca n’amafaranga ibihumbi 300.

Umuvugizi wa RIB, yavuze ko amakuru y’ibijyanye n’icyo uwo muyobozi yafungiye uwo muturage bikiri mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kumenya ibyaha bakabisobanukirwa bakabyirinda bakabirinda n’abandi, hanyuma n’aho bibaye bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa RIB nkuko akomeza abivuga, icyo cyaha uwo muyobozi akekwaho, gihanishwa n’ingingo ya 151, aho ivuga ko umuntu wese ukoresheje ikiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha”.

Arongera ati “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakoraga amafaranga...

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore...
24 May 2020 Yasuwe: 1115 0

Bugesera: Umusore n’inkumi bafashwe bari kwiba ibitabo by’ikigo cy’amashuli...

Ku bufatanye n’abaturage, kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine...
22 May 2020 Yasuwe: 2203 0

Urubanza rw’ubujurire rwa ba basirikare 5 n’umusivili umwe bashinjwa ibyaha...

Urukiko rwa gisirikare i Kanombe rwasubitse urubanza mu bujurire ruregwamo...
21 May 2020 Yasuwe: 1544 0

Wa "Mugore" Perezida Kagame yababariye yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo...

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 hateranye Inama y’Abaminisitiri...
20 May 2020 Yasuwe: 12376 0

Gakenke: Padiri wa paruwasi ya Mbogo yafunzwe akekwaho gusambanya...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi mu...
18 May 2020 Yasuwe: 4018 4

Nyaruguru: Undi Agronome yafashwe yanyereje imbuto n’ifumbire...

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu...
18 May 2020 Yasuwe: 803 0