skol
fortebet

Musanze: RIB yafunze abayobozi bagaragaye bakubita abaturage babahora kutambara agapfukamunwa

Yanditswe: Friday 15, May 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi batandukanye b’umurenge wa Cyuve bafashwe amashusho bari guhondagura abaturage babaziza ko batambaye udupfukamunwa.

Sponsored Ad

Ku wa Kane w’iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umukozi w’Urwego rwa Dasso ndetse n’abayobozi barimo uw’Umurenge wa Cyuve bakubitira abaturage mu muhanda nyuma yo kubafata batambaye udupfukamunwa.

Urubuga rwa Twitter rwa Radio flash na TV nirwo rwashyize hanze aya mashusho rutangaza ko Umuyobozi w’Umurenge afatanyije na ba Dasso bakubise aba baturage babaziza ko batambaye udupfukamunwa.

Nyuma y’aya mashusho, RIB yatangarije kuri Twitter yayo ko yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain.

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu bagaragaje ko banenze ibyakozwe n’uyu muyobozi afatanyije na Dasso harimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati “Twabimenye Kandi turi kubikurikirana byihuse. Tugomba kurenganura abaturage niyo nshingano yacu.”

RIB yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu minsi ishize nabwo mu kagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze,abanyerondo biraye mu baturage bananiwe kubahiriza gahunda yo kuba bageze mu ngo zabo saa mbili z’ ijoro barabakubita babatera ibikomere.

Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 12 Mata 2020 umuturage witwa Nubahimana Evariste bakunze kwita Gisimba utuye mu mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze yakubiswe ndetse akanakomeretswa bikomeye n’ umunyerondo witwa Nteziyaremye Innocent bakunze kwita wamukubise inkoni mu mutwe aravirirana .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa