skol
fortebet

Musanze: Umuganga ukekwaho gutera inda umukobwa yarangiza akamwica yasabiwe gufungwa iminsi 30

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo Umuganga witwa Manishimwe Jean de Dieu ukekwaho ibyaha birimo gusambanya Iradukunda Emerance w’imyaka 17, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukuramo inda n’ubwicanyi, kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa.

Sponsored Ad

Ni mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 21 Mutarama 2021 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza.

Manishimwe watawe muri yombi ku wa 5 Ugushyingo 2020, yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’uko urubanza rwe rwari rumaze gusubikwa inshuro enye ahanini kubera impamvu zo gukomeza kwirinda COVID-19.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Ubushinjacyaha kugira ngo busobanure igituma Manishimwe agezwa imbere y’ubutabera, maze bugaragaza ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu yakoreye Iradukunda, aho ngo yamusambanyije, akanagerageza kumufasha gukuramo inda yamuteye ndetse akanamwica.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ibi byaha akekwaho byakozwe ku wa 28 Ukwakira 2020, bugaragaza ko mbere yo gupima Iradukunda agasanga atwite, yatangiye kugerageza kumukuriramo iyo nda mu bihe bitandukanye.

Bwasobanuye ko yabanje kumuha amafaranga ibihumbi 60 Frw ngo ajye kuyikuriramo i Kigali gusa akaza kuvayo atabikoze, ari naho yaje kumuha andi ibihumbi 50 ngo ajye kuyikuriramo i Kisoro, nk’uko ngo yabyiyemereye imbere y’Ubugenzacyaha ubwo yabazwaga akimara gufatwa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Manishimwe akimara gufatwa inzego zibishinzwe zagiye gusaka iwe, zihasanga umugozi wa mushipiri ufite ibara nk’iry’uwari uzirikishijwe Iradukunda mu ijosi, amaguru n’amaboko byagaragaye bizirikishijwe umurambo we ubwo watoragurwaga. Ikindi ngo mu rugo rwe hasanzwe inyundo bikekwa ko ariyo bifashishije mu kumwica ndetse n’umukeka wari uriho amaraso.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko icyaha yemereye imbere y’Ubugenzacyaha ari ugusambanya Iradukunda no kumukuriramo inda, aho ngo yabikoze agamije guhisha ababyeyi b’uyu mwana ko atwite cyane ko bari baziranye. Ikindi ngo yangaga ko byamenyekana agafungirwa gusambanya umwana ndetse ngo yangaga ko byamwicira ubukwe yari afitanye n’umukunzi we bari bamaze igihe bategura.

Bwanagaragaje ko yabajijwe ku bijyanye na bimwe mu bimenyetso byagaragaye iwe bikekwa ko bifitanye isano n’urupfu rw’uwo mwana, asobanura ko umushipiri wasanzwe iwe wari uwazirikishijwe matelas ebyiri yaguze zari zarabanje gukoreshwa (Occasion).

Mu bisobanuro yatanze ngo yavuze ko inyundo yari iyo guteranya igitanda yaguze, mu gihe iby’ayo maraso yagaragaje kwivuguruza avuga ko yari ayo Iradukunda yavuye akimara gukuramo inda, ubundi ngo ni uko umukunzi we yamusuye ari mu mihango akahanduza nyuma avuga ko yari imyuna yavuye ikagwa kuri uwo mukeka.

Ibi bimenyetso byose n’ibindi nibyo Ubushinjacyaha bwahereyeho bisaba ko Manishimwe yafungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze gukusanywa n’ibindi bimenyetso.

Urukiko rwahaye umwanya uregwa, maze atangira ahakana ibyaha byose aregwa, arusaba kudaha agaciro inyandiko yakozwe n’Ubugenzacyaha.

Manishimwe yavuze ko yabajijwe ari mu bihe bibi, ndetse agaragaza ko yakubitwaga, afungirwa ahantu habi ndetse ngo yanafatiweho imbunda ngo abyemere kugira ngo yiyorohereze kuko yababazwaga.

Abunganizi be mu mategeko basabye Urukiko kurekura umukiliya wabo akajya aburana ari hanze kuko ngo ibyo aregwa nta shingiro bifite. Basabye ko inyandiko yakorewe imbere y’Ubugenzacyaha itahabwa agaciro kuko ngo yamaze iminsi ine afungiwe ahantu hatazwi anatotezwa, ari nabyo byatumye yemera ibyo yabazwaga byose kugira ngo yoroherezwe. Banagaragaje ko atari kwica Iradukunda kandi yari yamaze kumwemerera kumukuriramo inda.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwemeje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa ku wa 25 Mutarama 2021 saa Cyenda.

Inkuru y’urupfu rwa Iradukunda Emerance:

Kuwa 02 Ugushyingo 2020 nibwo mu karere ka Musanze hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, wasanzwe mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza biza kurangira hatawe muri yombi abarimo umugabo w’imyaka 30 ukora muri Clinic ya Mpore yo muri Musanze.

Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Amakuru yavuze ko uriya mwana yari yarasambanyijwe anaterwa inda, aho bikekwa ko uwamwishe ari na we wabikoze atinya ko yazafungwa igihe kinini ku bwo gutera inda umwana.

Byavuzwe kandi ko ukekwa yemeye ko yari yagerageje kumukuriramo inda ariko bikanga, ibintu bigaragaza ko hari aho yari ahuriye n’umwana yari atwite.

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma uhabwa umuryango, urashyingurwa.

Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa, hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Uyu muganga ukekwa yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa