skol
fortebet

Musanze: Umugore w’uwahoze ari Visi Meya yatakambiye perezida Kagame ko umugabo we ashobora kumwica nafungurwa

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Kamariza Olive wa Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya wa Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yandikiye Nyakubahwa perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame yishinganisha aho yavuze ko uyu mugabo we ufunzwe azira kumuhohotera ashobora gufungurwa akamwica.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Madamu Kamariza yagaragaje ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika yavuze ko impamvu nyamukuru yayo ari ukwishinganisha cyane ko ngo atinya ko uyu mugabo ufunzwe ashobora kurekurwa akamwica nkuko ngo yabimubwiye.

Kamariza yagize ati “Mbandikiye iyi baruwa ngirango nishinganishe ku buzima bwanjye buri mu kaga.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mugabo we atasibye kumuhohotera mu myaka 7 bamaze babana byemewe n’amategeko.

Yagize ati “Umugabo wanjye twasezeranye byemewe n’amategeko,tumaranye imyaka 7 ariko muri iyo myaka yose sinigeze ntuza gukubitwa kuko yatangiye kunkubita mu kwezi kwa mbere kwa buki mu mwaka wa 2012.

Muri iyi baruwa Madamu Kamariza yagaragaje inshuro zose yakubiswe n’uyu mugabo we Ndabereye aho yaboneye kumenyesha perezida wa Repubulika ko nyuma y’uko uyu mugabo afunzwe azira kumuhohotera yasabye gufungurwa akaburana ari hanze bityo ko afite ubwoba ko narekurwa ashobora kumwica.

Yagize ati “Nyuma y’ibyambayeho,umugabo wanjye yarafunzwe ubu akaba aburana afunzwe ariko asaba gufungurwa akaburana ari hanze.Ntewe ubwoba ko nasohoka akaburanira hanze,azashyira mu bikorwa umugambi yahoze afite kuva kera wo kuzanyica.Ndetse ntewe ubwoba n’umutekano w’abana banjye bahungabanyijwe n’ibyo babonye se ankorera kuko bantabaye kenshi.”

Uyu mugore yavuze inshuro yagiye akubitirwa ubusa nk’aho yakubiswe azira kugura inyanya nyinshi,ko yamenye ubuki,ko ngo abana basakuje mu rusengero ntabacecekeshe n’ibindi.

Uyu mugore yavuze ko yahatirijwe n’umuryango w’umugabo we kwandika ibaruwa isabira imbabazi umugabo we ubwo yari agifite ihungabana ndetse anavuga ko ahorana ubwoba ko uyu mugabo we n’abamufasha kumutera ubwoba bazamugirira nabi.

Uyu Ndabereye Augustin watawe muri yombi kuwa 29 Kanama 2019 azira gukubita uyu mugore we akamukomeretsa bikomeye aho yanamukuruye imisatsi,ngo ashobora gufungurwa agashyira mu bikorwa umugambi mubisha afite wo kuzica uyu Olive.

Mu cyumweru gishize nibwo uyu Ndabereye Augustin yagejejwe imbere y’ urukiko rwisumbuye rwa Muhoza asaba ko mu gihe urukiko rutaramuburanisha mu mizi yafungurwa akaba ari hanze kuko abona ko nta bimenyetso yasibanganya kubera ko byose byatanzwe.

Uyu yavuze ko ari inyangamugayo ku buryo atatoroka ubutabera,yemera gutanga abishingizi.Yavuze ko amezi arenga ane amaze muri gereza ko yakosotse.

Ndabereye yavuze ko ntakibi yakongera gukorera umugore we kuko yamusabye imbabazi Kandi ko yamubabariye nk’uko yabigaragaje abyandikira urukiko ku itariki 09/09/2019 ikindi ni uko avuga ko kuva yafungwa asurwa n’umugore we akanamugemurira. Ndabereye yongeyeho ko atakwica umuntu umutungiye abana akanabamenya mu gihe cyose amaze adahari.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasubije Kamariza kuri Twitter ko urubanza rwasubitswe, ko umwanzuro uzatangarizwa muri Stade Ubworoherane mu gihe iburanisha risanzwe ryaberaga mu cyumba cy’urukiko.

Byari byitezwe ko umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ndabereye, ugomba gusomwa uyu munsi saa munani n’igice.

Ati “Turakumenyesha ko Rwanda police irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi [Parquet General] rwimuriwe 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”





Ibaruwa Kamariza yandikiye perezida Kagame


Kamariza yahohotewe bikabije n’umugabo we wageze nubwo amupfura imisatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa