skol
fortebet

Ntamuhunga watorotse gereza yavuze ko yidegembya anashima Imana

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wari ufungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, akaza gutoroka ubutabera bw’u Rwanda yavugiye mu buhingiro ko aho ari ameze neza mu mvugo ye yumvikanishije ko yidegembya anavuga ko ashima Imana yamurinze kugeza ubu.
Uyu mugabo wari kumwe na Kizito Mihigo mu idosiye imwe bahamijwe n’urukiko ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Amezi abaye ane ari mu buhungiro mu gihugu nawe atifuza (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wari ufungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, akaza gutoroka ubutabera bw’u Rwanda yavugiye mu buhingiro ko aho ari ameze neza mu mvugo ye yumvikanishije ko yidegembya anavuga ko ashima Imana yamurinze kugeza ubu.

Uyu mugabo wari kumwe na Kizito Mihigo mu idosiye imwe bahamijwe n’urukiko ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Amezi abaye ane ari mu buhungiro mu gihugu nawe atifuza gutangaza.Kuri uyu wa Gatatu yabwiye Ijwi ry’amerika ko yatorotse gereza ashimangira ko ntacyo yari afungiye.Ati “Ndiho rwose ndidegembya, ngirango amezi amaze kuba ane nsohotse muri gereza ndetse mbasha no gusohoka mu gihugu, ubu rwose urumva mbese ndimo ndavuga, ndimo ndidegembwa rwose nshima Imana cyane nzamuye amaboko hejuru”.

Yabwiwe n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika ko ari gushwakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda asubiza ko yari yarafungiwe ibyaha atakoze.Yagize ati “Njyewe nta cyaha na kimwe kera cyangwa kirabura nishinja, kuko n’ababashije gukurikirana urubanza rwanjye ndetse batabogamye, babasha kumva ko ibintu naziraga nanjye nkomeje kwicara muri gereza, na njye mu gihe cyose naba nkifite umwuka, nanjye kwaba ari ukwifunga”.

Ntamuhanga yatorokanye n’abagabo babiri; umwe yari afungiye ubuhotozi mugenzi we afungiye gusambanya ku gahato. Nibafatwa bazasubizwa mu nkiko.

Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa CIP Sengabo Helary, icyo gihe yatangarije Ikinyamakuru UMURYANGO ko Sibomana Kirenge yakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cy’ ubuhotozi mu gihe Batambarije Theogene yakatiwe imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’ icyaha cyo gufata ku ngufu.

CIP Sengabo yavuze ko Sibomana Kirenge mwene Subwumwe na Nyiramiheto ukomoka mu kagali Birushya Umurenge Nyamyuba Akarere Rubavu yari asigaje imyaka 10 y’ igifungo.

Cassien Ntamuhanga wari Umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje yakatiwe imyaka 25 y’ igifungo nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kugambirira kugirira nabi umukuru w’ igihugu.

Ibitekerezo

  • Byerekana ko ubushobozi bwa Muntu buri hasi cyane ugereranyije n’imana.Mwibuke ko na KABUGA yabuze,kimwe na ya ndege ya Malaysia Airlines.Tujye twemera ko imana Ishoborabyose.Twemere ko izazura abantu bayumvira ku munsi w’imperuka nkuko Yohana 6:40 havuga.Noneho twemere n’ibyo idusaba binyuze kuli Bible,kugirango tuzabe muli Paradizo.Urugero,itubuza kwiba,gusambana,kwica,etc...Ikatubuza kwibera mu byisi gusa nkuko 1 Yohana 2:15-17 havuga.
    Abanga kuyumvira,izabahanisha kutaba muli paradizo no kutabazura ku munsi wa nyuma.Nubwo abanyamadini bababeshya ko iyo bapfuye baba bitabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.

    Gushimimana burya nibyo byiza nanjye narasenze kandi ndacyasengera abandi bose bazira ubusa.

    uyu muhungu numuhanga cyane ndamwemera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa