skol
fortebet

Nyabihu: Abantu 6 barimo na Mudugudu baguwe gitumo bari kunywera inzoga mu gikari cy’akabari

Yanditswe: Tuesday 07, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye inzego z’umutekano mu Karere ka Nyabihu zaguye gitumo umuyobozi w’umudugudu n’abandi bantu 5 bari kunywera inzoga hamwe mu gikari kandi abanyarwanda basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Sponsored Ad

Ahagana saa saa tatu n’igice z’ijoro (21h30) ryo ku wa 06 Mata 2020 nibwo aba bagabo 6 bo mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Nyirakugugu, Umudugudu wa Jenda barangajwe imbere n’umuyobozi w’umudugudu bagiye gukomangira umugore ucuruza inzoga witwa Nyirasinibagiwe Valantine bamubwira ko bashaka inzoga niko kubajyana mu gikari abicira akanyota.

Ubwo barimo kunywa inzoga,inzego zishinzwe umutekano zabaguye gitumo niko gukwira imishwaro gusa ngo bamwe bamaze gufatwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Jenda, Kampire Georgette, yabwiye ikinyamakuru Hanga.rw dukesha iyi nkuru a ko ibi byabaye muri iri joro ryahise,gusa aba bantu barimo kunywa inzoga bamenyekanye ndetse bari gushakishwa.

Ati “ Uko ari 6 twaje kubafata ngo bahanwe dusanga batorotse n’ubu ntibaraye mu ngo zabo,ariko turakomeza dushakishe ubu hamaze gufatwa umwe “

Abajijwe kuri mudugudu wagiye gutegeka uyu mucuruzi ngo abahe inzoga,Kampire yavuze ko agomba guhita ahagarikwa kuko ntago ari kubahiriza inshingano nk‘umuyobozi.

Uyu muyobozi yakomeje agira inama abanyarwanda ko muri iyi minsi duhanganye na coronavirus ndetse nk’abanyarwanda tukaba twanatangiye icyumweru cyo kwibuka bagomba kuguma mu rugo no gushyira mu bikorwa amabwiriza y ‘abayobozi batanga umunsi ku munsi.

Amakuru aravuga ko nyiri akabari yahise acibwa amafaranga ibihumbi 50 karanafungwa, mu gihe aba bandi ngo baracibwa amande y’ ibihumbi icumi buri wese nibaboneka bose.

Kuwa 21 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo gufunga utubari,insengero,n’andi makoraniro mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba zikumira icyorezo cya Coronavirus zagombaga kumara ibyumweru bibiri ariko kuwa 01 Mata byongereweho iminsi 15 akazagera tariki 19 Mata 2020.

Izo ngamba kandi zivuga ko ingendo zitari ngombwa no gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa nko guhaha cyangwa kugura imiti bitemewe.

Abemerewe gusohoka n’abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

Abakozi ba Leta bose n’abikorera basabwa gukorera akazi mu ngo zabo, keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

Imipaka yose irafunzwe keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda burakomeza.

Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

Amasoko n’amaduka arafunzwe keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ibitekerezo

  • UBUNDI UMO MUDAME YITWA NYIRANKENDE. BAKUNZE KWITA MAMA KEVINE, NUMUNTU UMENYEREWE KWIGOMEKA KUMABWIRIZA Y’UBUYOBOZI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa