skol
fortebet

Nyabihu: Perezida Kagame yategetse ko bishyurwa mu cyumweru bagiye ku bishinzwe ababwira ko Leta yahombye

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2018

Sponsored Ad

Hari Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bamaze imyaka 10 basaba kwishyurwa ingurane y’ ubutaka bwabo Leta yateyeho ishyamba ikaryomeka ku ishyamba rya Gishwati.
Muri 2008 nibwo aba baturage bavuga ko bagera kuri 800 batanze amasambu yabo Leta iyateramo ishyamba.
Manzi Fabrice ubahagarariye yatangarije UMURYANGO ko muri 2012 hari bake bahawe amafaranga y’ ingurane nabwo ngo bahabwa make bagereranyije n’ ayo umugenagaciro yahaye ubutaka bwabo.
Manzi akomeza avuga ko muri Nyakanga 2017, ikibazo (...)

Sponsored Ad

Hari Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bamaze imyaka 10 basaba kwishyurwa ingurane y’ ubutaka bwabo Leta yateyeho ishyamba ikaryomeka ku ishyamba rya Gishwati.

Muri 2008 nibwo aba baturage bavuga ko bagera kuri 800 batanze amasambu yabo Leta iyateramo ishyamba.

Manzi Fabrice ubahagarariye yatangarije UMURYANGO ko muri 2012 hari bake bahawe amafaranga y’ ingurane nabwo ngo bahabwa make bagereranyije n’ ayo umugenagaciro yahaye ubutaka bwabo.

Manzi akomeza avuga ko muri Nyakanga 2017, ikibazo cyabo bakigejeje kuri Perezida wa Repubulika wari wasuye akarere ka Nyabihu mu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23.

Nubwo icyo gihe Perezida Kagame yategetse ko icyo kibazo cyari kimaze imyaka 9 gikemurwa mu cyumweru kimwe, gusa ngo kugeza n’ ubu ntacyo barahabwa.

Yagize ati “Ikibazo cyacu twakigejeje kuri Perezida arabaza ngo ikibazo cyanyu meya arakizi? Meya yemera ko akizi, bahagurutsa umuminisitiri wo muri MINERENA (icyo gihe yari Vincent Biruta) arasobanura ngo turi kubikoraho, arangije aravuga ngo ntabwo birarenga icyumweru none reba nawe kuva mu kwa karindwi nta n’ urumiya turabona”

Bavuga ko Uwantege Francoise wo mu Ikigo cy’Amazi n’Amashyamba abarerega

Manzi avuga ko we na bagenzi be bagiye muri Minisiteri y’ Imari n’ igenamigami MINECOFIN, bagerayo bakabohereza ku mukozi witwa UWANTEGE Francoise ubu ukorera mu Ikigo cy’Amazi n’Amashyamba.

Akomeza avuga ko Uwantege yabahaye icyumweru kimwe, basubirayo akababwira ko afite akazi kenshi ndetse akabatera ubwoba ababwira ko Leta yahombye ntacyo bazabona.

Ati “Twagezeyo turi benshi dusanga umudamu ubishinzwe witwa Uwantege Francoise…niwe ushinzwe gutanga amalisiti muri MINECOFIN kugira ngo amafaranga yishyurwe, bwa mbere aratubeshya ngo nimugende rwose ntabwo birarenga icyumweru ntabikoze, icyumweru gishize turamwibutsa, aratubwira ngo njyewe mfite akazi kenshi mwe kujya munsakuriza ntabwo nzabikora vuba…abaturage bamwe akababwira ngo Leta yarahombye byo kubarimanganya mbese”

Manzi avuga ko bakomeje kujya muri Minisiteri ari benshi byageraho Uwantege agakuraho nimero za telefone n’ umwandikiye kuri Whatsapp agahita amufungira ihuzanzira (akamuboloka).

Bakomeza bavuga ko basubiye muri MINECOFIN bakababwira ko ntacyo bakora na kimwe kuko lisiti zigomba kuva mu Ikigo cy’Amazi n’Amashyamba, cyokora ngo bababwiye ko Uwantege yigeze kujyanayo lisiti bazisuzuma bagasanga zikoze nabi kuko hagaragaragaho n’ abishyuwe.

Amasambu yabo yateshejwe agaciro

Manzi Fabrice ukuriye abaturage ba Nyabihu bishyuza Leta ingurane y’ imirima yabo yateweho ishyamba, avuga ko amafaranga abagenagaciro bageneye amasambu yabo atariyo asohoka ku malisiti.

Ati “Bari barambariye ibihumbi 670 ariko kuri lisiti mbona handitseho ibihumbi 500, umubyeyi wanjye bamubariye miliyoni n’ igice bamuha ibihumbi 500 miliyoni irabura. Akajeto afite (Ise) kanditseho 1 500 000 ariko bagiye kumwishyura bamuha ibihumbi 500 ntabwo tuzi ngo miliyoni yagiye he. Mushiki wanjye we bamurimo ibihumbi 300. Iyo ni famille yacu andi ma famille ni za miliyoni”

Gutinda kwishyurwa byabagizeho ingaruka

Manzi avuga ko kubera gutinda kwishyura we na bagenzi babayeho nabi ndetse ngo abana babo bacikirije amashuri barimo na mushikiwe wagombaga kurangiza kaminuza umwaka ushize wa 2017.

Ati “Ubuzima bumeze nabi, urumva aho twahingaga bahateye ishyamba, abana bahagaritse amashuri. Nk’ ubu mushiki wanjye yagombaga gukora defence kuri ayo mafaranga umwaka ushize n’ ubu biracyari aho yabuze amafaranga yarabuze”.

UMURYANGO wagerageje kuvugana na Uwantege Francoise yanga kugira icyo awutangariza kuri iki kibazo ngo kuko ataha amakuru umuntu atazi .

Yagize ati “Ushobora kunterefona ngo ukorera ku kinyamakuru UMURYANGO uri na maneko…ngomba kuyaguha mu buryo buzima bwisanzuye ntabwo ngomba kuyatangira kuri telefone.”

Umuyobozi w’ akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theonetse yatangarije UMURYANGO ko ubuyobozi bw’ akarere bwandikiye Ministeri y’Ibutsla n’Amashyamba babaza aho iki kibazo kigeze ariko hakaba hashize igihe kirenga ukwezi itarabasubiza.

Yagize ati "Twandikiye MINERENA (ashobora kuba yarashakaga kuvuga Minisiteri y"ubutaka n’Amashyamba) ngo batugaragarize amaze kwishyurwa n’ abatarishyurwa ndumva hashize nk’ ukwezi kurenga ntabwo baradusubiza...Abaturage icyo tubafasha ni ugukomeza kubakorera ubuvugizi kuko ntabwo ari twe dufite amalisiti yabo"

Meya Uwanzwenuwe akomeza avuga ko iki kibazo kuba kimaze imyaka 10 kitarakemuka byatewe n’ uko ku ikubitiro hagaragayemo ibibazo birimo no kuba hari abaturage batari bafite ibyangombwa bibaranga n’ abatari bafite za gihamya ko amasambu ari ayabo koko.

Ibitekerezo

  • ariko njye nibaza impamvu iyo abayobozi babajijwe amakosa bakoreye abaturage iteka biregura bavugako ataribo bayakoze ahubwo byatewe nabaturage. birababajr pee

    Nibihangane Leta yarahombye koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa