skol
fortebet

Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi umusore yafashe ari kwiba mazutu

Yanditswe: Friday 29, May 2020

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe muri Sitasiyo ya Polisi ya Tare, yafashe umusore w’imyaka 26, imufatana litiro 40 za mazutu yari imaze kuvomwa mu modoka zikora umuhanda Nyamagabe-Kitabi.

Sponsored Ad

Yafashwe ku wa Kane tariki ya 27 Gicurasi afatirwa mu Murenge wa Tare mu kagari ka Gasarenda mu mudugugdu wa Mwufe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko kugira ngo uwo musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wabonye abantu bavoma mazutu mu modoka z’isosiyete ikora uriya muhanda Nyamagabe-Kitabi ahita atanga amakuru.

CIP Twajamahoro yagize ati “Umuturage yababonye bayivoma aduha amakuru turakurikirana turamufata kuko ni we wari uyihetse ku igare, abandi bahise biruka barimo gushakishwa.”

Yakomeje agaragaza ko ubujura bw’amavuta y’imodoka zikora uriya muhanda atari bushya kuko abayobozi ba sosiyete ikora uriya muhanda basanzwe batanga amakuru ko bibwa ndetse n’abiba bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Akenshi amavuta y’izo modoka yibwa n’abashoferi bazo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ariko anakangurira abantu kujya bagira uruhare rwo gufata neza ibikorwa remezo Leta iba irimo kubegereza.

Yagize ati “Niba Leta ihaye abantu akazi ko kubaka ibikorwa remezo abaturage mugomba korohereza abo bakozi bagakora ibyo bikorwa neza kugira ngo birangire vuba kandi neza ntimubabere imbogamizi. Ariko uzabirengaho nawe amategeko arahari azafatwa kandi azabihanirwa.”

Uwo musore yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare, kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa