skol
fortebet

Nyamagabe: Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wari ugiye kwipimisha inda

Yanditswe: Tuesday 16, Jun 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibilizi mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 wari uje kuri iki kigo kwipimisha inda.

Sponsored Ad

Iki cyaha cyabereye mu murenge wa Kibilizi Akagari ka Bugarura, Umudugudu wa Uwinyana kuri uyu wa 15 Kamena 2020 saa saba z’amanywa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru UKWEZI aravuga ko uyu mwana yagiye kwiyandikisha mu bazahabwa ifu ya shisha kibondo no kwisuzumisha kuko asanzwe atwite. Umuforomo ngo yamujyanye mu cyumba gisuzumirwamo abagore batwite aramusambanya.

Uyu mwana utatangajwe amazina ku mpamvu z’umutekano we ngo yatashye abibwira nyina, nyina ahita afata uyu mwana ngo basubire ku kigo nderabuzima kubaza ibyabaye bahura n’uyu muforomo aje kubareba ngo basibanganye ibimenyetso.

Mu bimenyetso uyu mukobwa yabwiye polisi byerekana ko yasambanyijwe harimo ibara ry’umwenda w’imbere uyu muforomo yari yambaye.

Aho uyu mukobwa w’imyaka 17 yasambanyijirijwe hagaragaye ibimenyetso cy’uko iki cyaha cyahabereye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UKWEZI ko aya makuru nabo bayamenye, ndetse ko uyu muforomo yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Ayo makuru polisi yayamenye, ndetse uwo muforomo yatawe muri yombi afungiye kuri polisi sitasiyo ya Gasaka mu gihe hagikorwa iperereza”.

Ibitekerezo

  • Bakurikirane neza iki cyaha kuko uyumwana ntarakura kandi aratwite n’asobanure neza uwamuteye inda nawe ashyikirizwe ubutabera kuko uwo mwana akiri mineur. Ababyeyi be niba batarigeze batanga ikirego kumuntu wabatereye umwana inda n’abafatanya cyaha nabo babiryozwe. Umwana nawe yahishiriye uwamuteye inda, n’abiryozwe kuko itegzko riramugonga. Kandi arengeje imyaka 14. Muganga nawe abiryozwe aliko ntibigarukire kuri muganga. gusa, kuko n’abo bose navuze hejuru, n’abanyabyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa