skol
fortebet

Nyamagabe:Umwe mu bafatiwe mu kabari yemeje ko atazigera yongera kwemerera ijisho rye kureba ku kabari

Yanditswe: Wednesday 17, Jun 2020

Sponsored Ad

Abagabo n’abagore bafatiwe na polisi mu kabari i Nyamagabe, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka, baricuza icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kutajya mu tubari mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, bakanagisabira imbabazi.

Sponsored Ad

Abafashwe n’abagabo 8 n’abagore 3 bose mu murenge wa Gasaka bafatiwe mu kabari ka Josephine uwizeyimana,ku mugoroba wo kuwa Mbere tariki 15 Kamena 2020.

Umwe mu bafashwe yabwiye KT Radio ko atigeze ajya mu kabari kuva Coronavirus yatangira ariko inshuro imwe gusa yari agiyemo yafashwe atarananywa inzoga yari amaze kugura.

Yagize ati “Urabona umuntu uramubwira uti mpa aga Turbo aho ngaho ati urasiga ingwate ya 2000FRW kandi ayo mafaranga umugore akeneyemo ibirayi cyangwa udukara two gucana.Nanjye nuko byahise bingendekera ndavuga nti reka nkagotomere,birangira banamfashe ntaranakanywa.Nibwo nari nkicinjira.

Njyewe n’imbere y’Imana n’abayobozi bari aha mumpaye imbabazi ikijyanye n’akabari ndacyirinda.Nta muntu uzongera kumbona ku muhanda ndebesha ijisho ryanjye ku kabari.Inyota yo nzabwira umugore wanjye ateke icyayi cyangwa igikoma ariko ngume mu rugo.”

Undi musaza wafashwe yavuze ko yarimo gucuruza ibigori ageze ku kabari abona karafunguye niko kwinjira asaba urwagwa ararubura,nibwo abashinzwe umutekano bamufashe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amagepfo,CIP Sylvestre Twajamahoro yasabye abantu kumva ko kwirinda Coronavirus bireba buri wese bityo ubonye urenga ku mabwiriza akamwibutsa imyitwarire ikwiriye n’ababonye abafunguye utubari bakabibwira ubuyobozi aho kwinjira bakajya gusaba icupa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa