skol
fortebet

Nyamasheke: Umwarimu yafatiwe mu cyuho asambanya umunyeshurikazi yigisha

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Umwarimu wigisha ku rwunge rw’ amashuri rwa Mutagatifu Yohani Bosco Shangi yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano akekwaho gusambanya umunyeshurikazi yigisha. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’ abarezi bakorana.
Ahagana mu saa tatu z’ igitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare nibwo uyu mwana w’ umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’ amashuri yisumbuye yasohotse mu ishuri asanga uyu mwarimu mu nzu abarimu bakodesha ziri hafi y’ ikigo(muri guetto). Iki kigo giherereye mu murenge wa Shangi (...)

Sponsored Ad

Umwarimu wigisha ku rwunge rw’ amashuri rwa Mutagatifu Yohani Bosco Shangi yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano akekwaho gusambanya umunyeshurikazi yigisha. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho n’ abarezi bakorana.

Ahagana mu saa tatu z’ igitondo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare nibwo uyu mwana w’ umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu w’ amashuri yisumbuye yasohotse mu ishuri asanga uyu mwarimu mu nzu abarimu bakodesha ziri hafi y’ ikigo(muri guetto). Iki kigo giherereye mu murenge wa Shangi akagari ka Shangi akarere ka Nyamasheke.

Nk’ uko ikinyamakuru Umuryango cyabitangarijwe na Nzaramba Fidele ushinzwe uburezi, mu murenge wa Shangi, abaturage nibo babonye uyu mwana w’ umukobwa yinjira kwa mwarimu yambaye umwambaro w’ ishuri, babimenyesha ubuyobozi bw’ ikigo.

Aya makuru akimara kugera mu buyobozi bw’ ikigo, Umuyobozi w’ iki kigo ari kumwe n’ abandi barimu bahise bajya kureba, basanga uyu mwarimu ari mu nzu barakomanga, mwarimu araza arakingura. Bamubaza niba nta munyeshuri uri mu nzu ye arabihakana, hanyuma iryo tsinda ryohereza umwarimukazi ngo yinjire mu nzu asanga uwo munyeshurikazi yicaye ku buriri.

Nzaramba yakomeje agira ati “Uwo munyeshurikazi bakimara kumusangamo yahise ajyanwa ku bitaro bya Bushenge, abaganga bemeje ko yasambanyijwe, naho uwo mwarimu nawe yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi”

Amakuru akomeza avugwa ko abaganga bagiye kumusuzuma basanze nta mwambaro w’ imbere yambaye (under wear). Uyu mwambaro ngo waje kuboneka ku musego w’ uburiri bwa mwarimu.

Uwo warimu afite imyaka 33 y’ amavuko naho uwo munyeshurikazi afite imyaka 17 y’ amavuko.

Nzaramba yabwiye Umuryango ko uwo munyeshurikazi yabanje guhakanira uwo mwarimu avuga ko nta kintu yamukozeho gusa ngo abaganga bemeje ko yasambanyijwe ntiyakomeza kubihakana ahubwo asobanura uko byagenze.

Uwo munyeshurikazi yavuze ko mu gitondo cyo kwa Mbere aribwo yaganiriye n’ uwo mwarimu kuri telefoni y’ ababyeyi be , amubwira ko akeneye amafaranga yo kwiyogoshesha.

Abaganga bo ku bitaro bya Bushenge bemeje ko uwo munyeshurikazi yasambanyijwe, gusa ntibaremeza niba hari izindi ngaruka byamugizeho nko guterwa inda cyangwa kwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Amakuru yatanzwe n’ umuyobozi w’ ikigo avugwa ko uwo munyeshurikazi yasabye uruhushya rwo kujya kwiyogoshesha , ubuyobozi bw’ ikigo bukamubwira ko aba aretse akaza kujyayo amasomo arangiye. Gusa ngo bigeze hagati uwo munyeshurikazi yahise atoroka amasomo asanga uwo mwarimu.

Ikindi Nzaramba yabwiye Umuryango ni uko uwo munyeshurikazi yabanje kugira ihungabana ridakabije. Nzaramba akeka ko iryo hungabana yaritwe n’ ipfunwe ryo kuba abantu bamenye ibyamubayeho gusa ngo abaganga baramufashije ubu yasubiye mu ishuri arimo kwiga.

Uwo munyeshurikazi arerwa na Se na Nyina. Ubuyobozi bw’ ikigo buvuga ko n’ ubusanzwe imyitwarire ye itari ntamakemwa.

Nzaramba avuga ko amaze imyaka itatu ari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Shangi gusa ngo ibintu nk’ ibi ni ubwa mbere bibayeho.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ ingingo y’ 191 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya igifungo cya burundu y’ umwihariko ku muntu wese uhamwe n’ icyaha cyo gusambanya umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa