addresiya
startimes

Nyarugenge: Ba bakobwa n’umusore bashinjwa guhohotera mugenzi wabo bakatiwe imyaka 25 banacibwa ihazabu rya miliyoni 4 FRW

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 March 2020 Yasuwe: 4109

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira igifungo cy’imyaka 25 abakobwa 6 n’umusore umwe bashinjwaga guhohotera mugenzi wabo Mukamana Sandrine. Banaciwe ihazabu rya miliyoni 4 z’amanyarwanda.



Abakatiwe imyaka 25 ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu batuye mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge.

Kuwa Mbere Taliki ya 09 Werurwe 2020 nibwo urubanza rw’aba bakobwa 6 n’umuhungu umwe bakekwagaho gukubita mugenzi wabo witwa Mukamana Sandrine, bakamwogosha ku ngufu rwaburanishijwe.

Umucamanza yavuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho mu gihe abaregwa bose uko ari barindwi bahakanye ibyaha baregwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibikoresho aba bakobwa n’uyu muhungu umwe bakoresheje bogosha mugenzi wabo bamuhora gutwara umukunzi w’umunyamahanga uwitwa Nkamiro Zaina ndetse ngo no gukwirakwiza ibihuha ko nyina w’uyu Zaina yishwe na SIDA.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa bose uko ari 7 buri umwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo Sandrine baza kumwica barigusabirwa igihano cya Burundu.

Umwunganizi mu Mategeko uregera indishyi ahagarariye Sandrine yabwiye Urukiko ko abaregwa bose uko ari barindwi bagize umutwe w’abagizi ba nabi ndetse bakwiriye gutanga indishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw.

Aba bakobwa n’umusore bashinjwaga gukubita mugenzi wabo tariki 28 Gashyantare 2020 bahamwe n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi ariyo mpamvu inyundo ya nyuma y’umucamanza yemeje iki gifungo twavuze.

Uru rubanza rwaburanishirijwe mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara yari yakubise yuzuye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza: Abantu 24 bahamijwe n’Urukiko ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi

Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga...
29 May 2020 Yasuwe: 855 0

Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi umusore yafashe ari kwiba...

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe muri Sitasiyo ya Polisi ya Tare,...
29 May 2020 Yasuwe: 690 0

Ladislas Ntaganzwa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe...

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruri mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo...
28 May 2020 Yasuwe: 893 0

Gasabo: Polisi yafunze abantu 20 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19...

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 20 bafunzwe bazira kurenga ku mabwiriza...
24 May 2020 Yasuwe: 2075 0

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakoraga amafaranga...

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera mu karere ka Gasabo hafungiwe abasore...
24 May 2020 Yasuwe: 1181 0

Bugesera: Umusore n’inkumi bafashwe bari kwiba ibitabo by’ikigo cy’amashuli...

Ku bufatanye n’abaturage, kuwa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi ahagana saa yine...
22 May 2020 Yasuwe: 2291 0