skol
fortebet

Nyarugenge: Umumotari arashinjwa gushaka guha ruswa umupolisi

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Umumotari witwa Ndizeye Tito, wari usanzwe akorera akazi ke ko gutwara abagenzi, ku itariki ya 8 Ugushyingo yafatiwe mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20, 000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.
Ndizeye yashatse gukora iki cyaha kugirango umupolisi amurekurire moto ye, ubwo yari afashwe atwaye moto nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite.
Ubu Ndizeye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara aho akurikiranyweho (...)

Sponsored Ad

Umumotari witwa Ndizeye Tito, wari usanzwe akorera akazi ke ko gutwara abagenzi, ku itariki ya 8 Ugushyingo yafatiwe mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi makumyabiri (20, 000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda.

Ndizeye yashatse gukora iki cyaha kugirango umupolisi amurekurire moto ye, ubwo yari afashwe atwaye moto nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga afite.

Ubu Ndizeye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga impano kugirango hakorwe ibinyuranyije n’amategeko gihanwa n’ngingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko muntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri munshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi(7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ati:”Akenshi abamotari bagaragara mu bakoresha umuhanda bateza cyangwa bagwa mu mpanuka zo mu muhanda, bamwe muri bo usanga bakora nta byangombwa byo gutwara ibinyabiziga bafite, kandi nta n’ubumenyi buhagije bwabyo bafite.”

Hagati y’ukwezi kwa Kanama n’Ukwakira nibura 18.5 ku Ijana z’impanuka zaguyemo abantu na 28 ku Ijana zakomerekeyemo abantu bikabije zatewe n’abamotari.

CIP Kabanda yakomeje avuga ati:”Tuzakomeza gufata abatubahiriza amategeko y’umuhanda bagashyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Kandi hari bamwe bagwa mu makossa bagashaka gutanga ruswa. Uyu Ndizeye ni umwe muri benshi muri abo bafatiwe muri icyo cyaha bakaba baranakatiwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa