skol
fortebet

Nyarugenge:Urubanza na ShaddyBoo yari yitabiriye rw’abakobwa bakekwaho gukubita no kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wabo rwasubitswe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2020

Sponsored Ad

Urubanza rw’aba bakobwa 6 n’umuhungu umwe baheruka gukubita mugenzi wabo kugeza ubwo bamwangije imyanya ndangagitsina rwimuwe rushyirwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Sponsored Ad

Kwimura uru rubanza byatewe nuko 2 mu baregwa batari bafite abunganizi mu mategeko bavuga ko bazababona mu cyumweru gitaha.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishirizwa ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara mu nyubako iberamo imyidagaduro yari yuzuye abantu benshi bari baje kumva ibyerekeye iburana ryabo.

Abaregwa ni Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu batuye mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru twakoze kuwa 28 Gashyantare 2020, aba bakobwa bakekwaho gukubita mugenzi wabo tariki 18 Gashyantare,bamuziza ko yatwaye mugenzi wabo umukunzi we w’umunyamahanga.

Amakuru avuga ko aba baregwa bapanze kwihorera nyuma yo kumenya ko Uwimana Sandrine yatwaye umukunzi w’umunyamahanga wa mugenzi wabo Zaina,bategura ikirori bamusaba ko yajya kubasura,bigeze nijoro baramukubita banamwogosha umusatsi.

Bivugwa ko Uwimana yahohotewe avuye hanze y’igihugu, nyuma yo kwakirwa n’uyu mugenzi we bari inshuti, wahise amubwira ko mu rugo iwabo ku Kimisagara hari ibirori, ko yaza bakajyana kwinezeza.

Amasaha akuze nibwo aba bakobwa n’umuhungu badukiriye mugenzi wabo batangira kumwogosha imisatsi ku mutwe bakoresheje urwembe. Yatangiye gutaka, bakomeza baramwogosha ari nako bamubwira ko bagiye kumuha isomo kubwo gutwara umugabo wa mugenzi wabo wari wateguye ibirori.

Barangije kumwogosha umusatsi badukiriye imyanya ndangagitsina baramukomeretsa.

Uwahohotewe yakomeje kuvuza induru, abaturanyi baza gutabara, bahamagaza n’inzego z’umutekano abakekwaho icyaha batabwa muri yombi, uwahohotewe ajyanwa kwa muganga.

Nyuma yo kumva impande zose, urukiko rwafashe umwanzuro wo guha amahirwe ababurana yo gushaka abunganizi bityo urubanza rwimurirwa kuwa Mbere tariki 9 Werurwe 2020 saa mbili za mu gitondo.

Abaregwa bose bari bitabye urukiko



Uru rubanza rwari rwitabiriwe na benshi


ShaddyBoo ari mu baje kumva uru rubanza


VIDEO: DORE UKO IBURANISHA RY’URUBANZA RYAGENZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa