skol
fortebet

Nyarugenge: Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage arafunze, yari amaze iminsi yitaba RIB

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

Ndayisenga Jean Marie Vianey , Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Nyarugenge / Foto: Igihe

Kuri uyu mugoroba wo kuwa kabili taliki 5/3/2019 Umuryango wamenye amakuru ko RIB yataye muri yombi Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ndayisenga Jean Marie Vianey akurikiranweho ibyaha kugeza ubu tutarabasha kumenya.

Sponsored Ad

Amakuru Umuryango wari wamenye ku manywa yo kuri uyu wa kabili ni uko Ndayisenga yari yitabye RIB ngo asubize ibibazo ku byaha tutarabasha kumenya imukurikiranyeho . Nyuma yo kubazwa RIB ikaba yahise imufungira kuri statio ya Polisi ya Muhima, nk’uko amakuru twamenye abyemeza.

Inshuro twagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi akaba atitabaga telefoni ye igendanwa naho Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge we akaba yatubwiye ko iby’ifungwa rya mugenzi we muri Nyobozi y’Akarere atabizi.
Meya akaba yatubwiye ko uyu Visi meya Ndayisenga amaze iminsi mu kiruhuko cy’akazi.

Ikinyamakuru Umuseke cyatangaje ko uyu Ndayisenga akurikiranweho ibyaha by’iyezandonke ndetse no kugurisha umutungo wa Leta, amakuru ataragira urwego na rumwe ruyemeza.

Ndayisenga ni Visi meya w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage kuva muri 2014. Abaye u wa mbere uhuye n’ikibazo kibangamira akazi ke muri nyobozi kuva Prof Shayaka Anastase yaba Minisitiri w’Ubutegesi bw’Igihugu mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.

Imitegekere ya Prof Shyaka ikaba yari irimo ituze muri za Nyobozi z’Uturere binyuranye na babiri bamubanjirije yaje asimbura, Amb. Musoni na Hon. Kaboneka ubuyobozi bwabo bwagiye butangirana ndetse bugenda burangwa n’iyegura rya hato na hato ry’abagize Nyobozi z’Uturere, ndetse rimwe na rimwe kwegura bikabanzirizwa cyangwa bigakurikirwa no gufungwa.

Bitewe n’uburemere bw’icyaha RIB igukurikiranyeho ishobora gufata icyemezo cyo kugufunga by’agateganyo ariko ni umucamanza wenyine ushobora gufata umwanzuro wa nyuma niba uzaburana ufunze cyangwa se ukazakurikiranwa uri hanze, ashobora no kwemeza ko gukurikiranwa bivuyeho burundu.

Gusa, nta n’umwe wawabaye muri Nyobozi wigeze atabwa muri yombi nyuma ngo asubire mu kazi. Utarasezeye kubera impamvu yise ize bwite (rimwe na rimwe akiri no muri kasho) yirukanwe na njyanama y’Akarere ke.

Ibitekerezo

  • Abantu millions and millions bakora amanyanga bashaka UBUKIRE.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa