skol
fortebet

Nyaruguru: Abantu 21 baguwe gitumo bari gusengera mu rugo rw’Umukecuru bamwe bakwira imishwaro

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu 21 bo mu Kagari ka Bitare, mu Murenge wa Ngera, mu karere ka Nyaruguru baguwe gitumo bari gusengera mu nzu yahoze ituwemo n’umukecuru akaza kuyimukamo kubera ko yari mu manegeka.

Sponsored Ad

Aba baturage 21 bari bihishe bari gusengera muri iyi nzu kuri iki cyumweru, baguwe gitumo n’inzego z’ubuyobozi, bamwe bakwira imishwaro kuko bari babizi ko barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije u Rwanda n’isi yose.Hafashwe abagera ku 10 naho abandi bahise bakwira imishwaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mukecuru wahoze atuye muri iyo nzu ari we wari uyoboye amasengesho.

Ati “Ni inzu y’umukecuru wahoze atuye mu manegeka tuza kuhamukura, ni ho bari bagiye gusengera ari abantu 21 uwo mukecuru ari we uyoboye amasengesho. Twafashemo abagera ku 10 abandi barirukanka baraducika.”

Abo baturage bose ni abayoboke b’Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Runyinga.

Abagera ku 10 bafashwe bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngera kugira ngo bagirwe inama yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Habitegeko yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ari byo bizatuma bagitsinda, ubuzima bugakomeza uko bisanzwe.

Mu karere ka Karongi nabwo,tariki ya 04 Mata 2020,Abadivantiste bavuguruye bo mu Kagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera, bafashwe bishe amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo bajya gusengera mu cyumba gito cyo mu rugo rw’umukecuru witwa Elina ari 65 hanyuma inzego zishinzwe umutekano zije kubasohora baranga bavuga ko bari kubahiriza umunsi w’isabato.

Mu kiganiro RBA yagiranye n’ umuyobozi w’akarere ka Karongi,Madamu Mukarutesi Vestine, yavuze ko aba Badivantiste bavugaga ko bakijijwe, bafatiwe mu cyumba gito bacucitse bari gusenga muri iki gihe Leta y’u Rwanda yategetse abantu bose kuguma mu rugo kubera kwirinda ko Coronavirus ikwirakwira.

Yagize ati “ Abantu 65 bari mu rugo rumwe bari mu cyumba kitari kinini ku buryo wabonaga begeranye barimo basenga.Ni abantu bavugaga y’uko ari Abadivantiste ariko bakijijwe.”

Aba badivantiste bakijijwe bavuze ko amabwiriza yo kurwanya Coronavirus bayazi ariko badashobora kwica itegeko rya Bibiliya ryo kubahiriza Isabato.

Aba badivantiste bakimara gufatwa n’ubuyobozi ngo banze gusohoka muri iki cyumba biba ngombwa ko hakoreshwa izindi ngufu ariko Meya yavuze ko nta muntu wahutajwe.

Meya Mukarutesi yavuze ko nyuma yo gufata aba badivantiste bavuguruye, bahise babajyana mu kigo ngororamuco kugira ngo batozwe agaciro ko kuguma mu rugo.

Kuva Leta yashyiraho ingamba zo guhagarika insengero n’amateraniro ahuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus kuwa 21 Werurwe 2020,Abanyarwanda batandukanye mu turere twa Musanze,Nyarugenge n’ahandi bagiye bafatirwa mu byumba bari gusenga rwihishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa