skol
fortebet

Polisi y’igihugu yagaragaje abantu 28 basuzuguye ingamba zo kwirinda COVID-19 bimurira utubari mu ngo [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 20, Apr 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mata 2020,Polisi y’igihugu yerekanye abantu 28 bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus bakimurira utubari mu ngo zabo.Ni abagore 10 n’abagabo 18 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Iki gikorwa kikaba gihabanye na gahunda yo gukumira icyorezo cya COVID-19 ivuga ko abantu bose bagomba kuguma mu rugo ndetse utubari n’amaduka adacuruza imiti n’ibiribwa agafunga.

Bamwe mu bafite utubari barahakana ko abakiriya babo bahanywereye inzoga ahubwo bakemera ikosa ryo kudashyira ku murongo abakiriya babo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko aba bantu bose bafashwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru. Bakaba barimo abimuriye utubari mu ngo ndetse n’abaguraga inzoga bagatumira abaturanyi bagasangira.

Mu mpera z’icyumweru gishize,nibwo umugore wo mu Murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro yasanganwe icyorezo cya Coronavirus nyuma y’ iminsi afite akabari mu rugo rwe.

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel yavuze ko uyu mugore yasanganywe iki cyorezo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,ndetse ngo yari afite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

Yasabye abanyarwanda kwitandukanya n’imico nk’iyo yo kunanirana kuko ishyira mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’Abanyarwanda muri rusange.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo, ibikorwa bimwe bigafungwa usibye za farumasi n’amasoko y’ibiribwa,nyuma y’aho kuwa 14 hari hagaragaye umurwayi wa mbere wa Koronavirusi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2020 yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba za Guma mu rugo kugeza ku itariki ya 30 Mata 2020:

Ingamba zafashwe zirimo:

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, keretse serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi, kimwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ingenzi ku rwego rwlgihugu;

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembvve cy’ihinga B (season B). Ibyo bikazakorwa hubahirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo Cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga. d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga, ariko akomeze guhugura abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f.Imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’Igihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga. k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take-away). Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.


Ibitekerezo

  • Abantu kui batumva kuba murugo ninyungu zacu si igihano turimo nidushira nkuko mu mahanga bari gupfa nibyo bizabashimisha? ESE muragira kuguma murugo leta yacu yo ntiriguhomba bikomeye inyungu nuko irikwemera guhomba economiquement ariko irokore ubuzima bwabanyarwanda none se nidukomeza gukora nkibyaba butubari barigukora ntituzapfa tuvuye murugo NGO dusubire mu buzima busanzwe kuko abarwayi baribwiyongere nukuri aba bahanwe kuko barikudisubiza nyuma baratuma tutazava muri quarantine bahanwe nabandi bameze nkabo Bose mubafatire ibyemezo ntabwo iki kibazo cya covid19 cyarangira tugifite abantu bagifite imyumvire nkiyi birababaje p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa