skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 15 bishe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo n’abafashwe bigisha

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIDー19 barimo 11 barengeje amasaha yo gutaha, abandi babwiwe kujya Kuri stade kwigishwa, barangiza bagakwepa bakitahira, abandi 4 ni abigaga n’abigisha imodoka muri Auto Ecole.

Sponsored Ad

Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi.

Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu kabari bifungiranye gusa harimo bamwe bari basinze bavuga ururimi rudasohoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera arasaba abantu bose kwirinda kuba nyirabayazana mu gukwirakwiza icyorezo, kuko urenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus wese azajya ahanwa bikomeye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa