skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu binjije mu gihugu magendu n’abishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Friday 03, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ikomeje kugenzura ibyaha byose n’ubwo yashyize imbaraga mu kurwanya ibijyanye no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Sponsored Ad

Aba bantu berekanywe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020. Uwihirwe Jean Claude w’imyaka 29 we asanzwe yikorera imizigo, yafashwe ku itariki 23 Kamena 2020 azira imyenda ya caguwa yafatanywe mu nzu ye.

Ati “Umuntu yambikije amabaro ane y’amasutiye, nari umukarani Kimisagara umuntu araza arayambitsa, nabibitse ntazi ibirimo ariko namenye ko nari mfite ibintu bitemewe nyuma maze gufatwa. Byageze saa sita baramfata, barampamagaye bansaba gukingura inzu babisangamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangaje mu gikorwa cyo kwerekana abantu bane barimo umwe w’igitsinagore baregwa gucuruza imyenda n’inzoga byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe.

Hari n’abandi batanu bo baregwa kuba bararengeje amasaha yo gutaha mu rugo, Polisi yabasaba kwerekera kuri sitade kugira ngo bigishwe banasobanure icyabatindije, ngo bagahitamo kwitahira iwabo mu ngo.

Umumotari witwa Habineza Jean Marie we yafashwe yarenze ku masaha yashyizweho yo kuba abantu batakiri mu muhanda.

Ati “Nagiye mu Majyaruguru amasaha amfatira mu nzira bamfatira Kimisagara ntashye, inzego zishinzwe umutekano ziramfata nziha ibyangombwa, bambwiye kujya muri stade sinajyayo. Ndasaba imbabazi kandi nkagira inama abandi banyarwanda kujya bubahiriza amasaha.”

Arongera ati “Impamvu ntagiye kuri stade n’uko nagize ubwoba, abantu bari barambwiye ko umuntu ararayo, numva ibyangombwa byanjye nzabikurikirana nkabigomboza.”

Nyamara iyo abantu bafashwe bakererewe kugera mu rugo saa tatu z’ijoro, abapolisi babanza gutwara bimwe mu byangombwa byabo, ikaza kubibahera muri sitade Amahoro cyangwa i Nyamirambo, aho iba yabasabye kugana muri iryo joro.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abinjiza ibicuruzwa babinyujije mu nzira zitemewe bahita banashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko imipaka y’igihugu kugeza ubu itarafungurwa.

“Hari abantu b’ibyiciro bibiri muri aba twafashe, hari abakora ibyaha bikomeye birimo na magendu hari abantu batekereza ko polisi muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 itareba ibindi. Turagira ngo tubabwire ko Polisi itareba ikintu kimwe. Muri aba bantu harimo umugabo umaze imyaka isaga ibiri ashakishwa yaducitse inshuro eshatu ku ya kane nibwo afashwe. Yakuraga inzoga hanze y’u Rwanda akazizana.”

Arongera ati “Ikindi cyiciro n’icy’abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ndetse hari nabo Polisi ihagarika barenze ku masaha bakabyanga. Turagira ngo tubwire abantu ko ibi bintu bitemewe, ingamba zikomeye zigiye gufatwa. Abantu bose bakwiriye guharanira kwimakaza gahunda ya ’Ntabe ari njye wanduza abandi’.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yibutsa aba bantu baregwa gucuruza ibintu bya magendu ko igifungo bashobora kuzahanishwa kitajya munsi y’imyaka itanu.

Akomeza yibutsa abarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19, ko Polisi ikorana n’abaturage bayiha amakuru, ku buryo ngo nta muntu ukwiriye kubeshya cyangwa kwihisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa