skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi abantu 17 bishe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus barimo n’abavuye i Rusizi

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

Abantu 17 bari mu byiciro bine nibo Polisi yafashe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Beretswe itangazamakuru uyu munsi taliki ya 14 Kamena, muri bo harimo abantu batanu bafatiwe mu mujyi wa Kigali bawujemo bitemewe, batatu bari bavuye mu gihugu cya Uganda rwihishwa abandi babiri bari bavuye mu karere ka Rusizi.

Sponsored Ad

Uwabarengeye Vedaste avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 13 yavuye mu karere ka Rusizi rwihishwa ajya mu karere ka Nyamasheke ahategera imodoka imuzana mu mujyi wa Kigali ashaka gukomeza ngo ajye mu karere ka Musanze.

Yagize ati: “Umuntu yampamagaye ndi i Rusizi ambwira ko mu Karere ka Musanze hari akazi. Narazindutse kare cyane nyura mu nzira zitazwi njya gutegera imodoka mu Karere ka Nyamasheke, ndi mu modoka nje i Kigali ni bwo umuntu yumvise mvuga ko mvuye mu Karere ka Rusizi, tugeze i Kigali arantanga abapolisi baramfata.”

Niyonkuru Ezra avuga ko mbere yahoze ari umumotari mu Mujyi wa Kigali ariko mu bihe bya Koronavirusi muri Werurwe yasubiye iwabo mu karere ka Rusizi. Tariki ya 03 Kamena barekuye abamotari ngo bongere bakore bihurirana n’uko Akarere ka Rusizi kahise kajya mu muhezo.

Niyonkuru akomeza avuga ko mu gitondo cya tariki a 13 Kamena, yateze imodoka nini y’abacuruzi ashyiramo moto ye bamugeza mu karere ka Huye ahageze aza mu mujyi wa Kigali atwaye moto ye.

Yagize ati: “Bangejeje mu karere ka Huye nurira moto yanjye nza mu Mujyi wa Kigali, ariko kuko muri Kigali bari basanzwe bazi ko nari naragiye iwacu i Rusizi bahise batanga amakuru uwo munsi tariki ya 13 Kamena nahise mfatwa ntaratangira gutwara abagenzi.”

Byukusenge Clementine nawe yafatiwe mu Mujyi wa Kigali tariki ya 13 Kamena avuye mu gihugu cya Uganda aho yari yaragiye gushaka akazi. Avuga ko yamazeyo amezi abiri akagaruka mu Rwanda anyuze mu nzira za rwihishwa.

Yagize ati: “Navuye mu gihugu cya Uganda nyura mu nzira zitazwi ninjirira mu Karere ka Nyagatare, naharaye ijoro rimwe nabuze imodoka buracya ndatega nza mu Mujyi wa Kigali. Ariko kuko nagombaga kujya mu Murenge wa Ndera aho dutuye, sinageze Nyabugogo, imodoka nayiviriyemo aho bita kuri 15. Nkimara kuhagera nahahuriye n’umuyobozi w’iwacu ambaza aho mvuye mbanza kumubeshya ko mvuye mu ntara ariko nsanga yabimenye ko mvuye Uganda, ako kanya yahise ahamagara banjyana mu kato.”

Kuri uyu mugoroba kandi Polisi yanerekanye abandi bantu 12 bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Harimo abafatiwe mu tubari barimo kunywa inzoga, abacuruzaga inzoga mu tubari, abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga zirengeje igipimo ndetse n’abafashwe barengeje isaha ya saa tatu bataragera mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 . Yabibukije ko nta muntu n’umwe ufite ubudahangarwa bwo kwandura icyo cyorezo. Yasabye abantu bari ahantu batemerewe kuva nka Rusizi na Rubavu kuhaguma kugeza igihe hasohokeye amabwiriza mashya.

Yagize ati: “Turagira ngo tubamenyeshe ko abantu bagerageza kugenda ntibafatwe nta budahangarwa bafite ku cyorezo cya COVID-19. Turasaba abantu bari mu turere turi mu kato kuguma aho bari.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu bari hanze y’u Rwanda ko bazajya banyura mu nzira zizwi bagasuzumwa ndetse bagakorerwa n’ibindi byangombwa bakabona kwinjira mu gihugu. Yanagarutse ku bantu barimo kurenga ku masaha yatanzwe ngo babe bageze mu ngo zabo ndetse n’abandi bajya mu tubari.

Yagize ati “Muri bariya bantu harimo abafatiwe mu tubari barimo kunywa inzoga, abandi barimo kuzicuruza, hari abafashwe barengeje isaha ya saa tatu bataragera mu ngo zabo ndetse n’abafashwe batwaye imodoka banyoye inzoga zirengeje igipimo. Nagira ngo nongere nibutse abantu ko amabwiriza atahindutse, utubari ntitwemewe, kurenza isaha ya saa tatu ntibyemewe ndetse no gutwara imodoka wanyoye ntibyemewe.”

Yibukije abantu ko uzajya ufatirwa mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 azajya abihanirwa. Yavuze ko ikigamijwe atari ugahana ko ahubwo buri muntu ikibazo yacyumva akakigira icye. Yashimiye abantu bakomeje gutanga amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo iki cyorezo gihashywe.

Inkuru ya IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa