skol
fortebet

Polisi yerekanye abasore 5 bamburaga abantu biyita ko ari abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore Batanu bafatatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bagendaga bambura abaturage biyita abapolisi. Bashukaga abantu bakabambura amafaranga bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Sponsored Ad

Habimana Faustin yafatiwe mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko ibikorwa byo kwambura abaturage yabitangiye mu mwaka wa 2017. Avuga ko atangira kujya mu bwambuzi bushukana nawe yari amaze kwamburwa, nyuma abamwambuye bamwinjiza muri ibyo bikorwa.

Yagize ati “Bamaze kundya amafaranga noneho nanjye bansaba gukorana nabo kugira ngo nzigaruze ayanjye. Nabigiyemo nsanga ni itsinda rinini ry’abantu bagera ku icumi, twashukaga umuntu akaduha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 kugira ngo tuzamuhe uruhushya rwo gutwara imodoka.”

Habimana avuga ko amaze kumara igihe muri ibyo bikorwa yabaye umuyobozi ava mu byo gushaka abantu ahubwo atangira kugira abo akoresha yiyita umupolisi witwa Nkotanyi James. Abantu bakaba baragombaga kohereza amafaranga kuri nomero ye ya telefoni, we akazahemba abandi.

Ati “Twabaga dufite umurongo wa telefoni abaturage boherezaho amafaranga ntiduhure nabo. Hari abo twohererezaga ubutumwa bugufi busa nk’ubuturuka ku irembo buvuga ko watsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ibyo bari ukugira ngo yohereze n’andi yabaga yaradusigayemo.”

Muhozi Patrick nawe ari mu bantu batanu bafashwe, avuga ko ibikorwa by’ubwambuzi bushukana yabitangiye mu gihe cya Koronavirusi ubwo abantu bari batangiye kwemererwa kuva mu ngo. Yahuye n’uwiyitaga afande Jerome muri Polisi y’u Rwanda. Muhozi avuga ko uruhare rwe rwari uguhuza abaturage n’uwo wiyitaga afande Jerome.

Ati “Njyewe nashakaga abakiriya nkababwira ko nziranye n’umupolisi ushobora kubafasha kubona impushya. Iyo namaraga kubyumvisha umuturage namuhaga nomero za telefoni za wa wundi wiyita afande Jerome bakavugana uko bazahura akamuha uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.”

Muhozi avuga ko nta giciro runaka cy’amafaranga uwo wiyitaga umupolisi yacaga abaturage, byaterwaga n’uko yumvise ubushobozi bwe. Iyo bamaraga kumvikana yamwakaga ayo kwiyandikisha, akamuha igihe cy’ibyumweru bibiri akamushuka ngo azaze ku Muhima ku kicaro cya cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda amuhe urwo ruhushya.

Ati “Babaga barimo kuvugana kuri telefoni, umuturage yageraga ku Muhima undi akamubwira ko atamuha amafaranga mu ntoki, akamutegeka kuyamwoherereza kuri telefoni yamara kuyabona agakuraho telefoni cyangwa akareba ukundi amushuka bikarangira badahuye.”

Muhozi avuga ko we n’umuyobozi we wiyitaga afande Jerome bafashwe bamaze kwambura umuturage umwe wo mu karere ka Gatsibo . Bari bamaze kumwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Niyonsaba Zaidi, mu bwambuzi niwe wiyitaga afande Jerome. Avuga ko ajya gutangira ubwambuzi bushukana yari amaze kwamburwa amafaranga ibihumbi 500. Abamwambuye bamugiriye inama yo kujya ashaka abo yambura kugira ngo agaruze ayo yambuwe.

Ati “Nabitangiye itariki ya 10 muri Nyakanga 2019, narabanje nzana umuntu wa mbere tumurya amafaranga ibihumbi 200, bampembamo ibihumbi 70. Narakomeje ngenda menyana n’abandi bo mu karere ka Muhanga na Bugesera gutyo.”

Niyonsaba avuga ko yafashwe yari amaze kwambura abantu amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice.

Aba bambuzi bavuga ko bamburaga abantu bazi neza ko bazabona ayo mafaranga, gusa nyuma ngo iyo impushya zaburaga havukaga amakimbirane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya basore bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage hagakorwa iperereza.

Ati “Abaturage bakunda gutaka bavuga ko hari abapolisi babatse amafaranga babizeza ko bazabaha impushya zitwara ibinyabiziga. Iyo twamaraga kubibona twatangiraga iperereza mu bapolisi tugasanga amazina bavuga ntaba muri Polisi y’u Rwanda. Ubwo byadusabaga gukora iperereza ryimbitse nibwo aba bafashwe.”

CP Kabera yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abanyabyaha bafatwe. Yanakanguriye abantu kureka gushaka guca mu nzira z’ubusamo bashaka impushya ahubwo bajye bazikorera.

Ati “Nta mpamvu yatuma umuturage yamburwa amafaranga ye bamwizeza kuzamuha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Hirya no hino mu gihugu twahashyize ibigo bikorerwamo n’abashaka impushya z’agateganyo. Abashaka iza burundu nabo turabasanga bagakora, icyo dukangurira abantu bajye biga impushya bazajya bazibona badatakaje amafaranga yabo.”

Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora aho guhora bategereje kwambura abaturage, yavuze ko ku bufatanye n’abaturage Polisi itazahwema gufata abanyabyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa