skol
fortebet

RDF yavuze kuri Sergeant Major Robert ushinjwa gusambanya umwana wo mu muryango we agatoroka

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda [RDF] yatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye iperereza ku birego byo gusambanya umwana Serija Majoro Kabera Robert akekwaho.

Sponsored Ad

Biracyekwa iki cyaha yagikoreye umwana wo mu muryango we tariki 21 Ugushyingo 2020 mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

RDF yizeza abaturage ko ubutabera buzakurikiza inzira kandi, ikamagana byimazeyo kurenga ku mategeko y’u Rwanda n’imyitwarire n’indangagaciro bya RDF n’abakozi bayo. Ivuga ko ikomeje gushakisha ukekwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Amakuru avuga ko uyu musirikare usanzwe ari n’umuhanzi w’icyamamare,yaburiwe irengero kubera ibyaha akekwaho byo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa,yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020.

Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko Ubushinjacyaha bwatangiye iperereza kuri Sergeant Major Robert ukekwaho iki cyaha gikomeye.

Muri iri tangazo hagaragaramo ko bikekwako Sergeant Major Robert yasambanyije umwana w’umukobwa wo mu muryango we tariki 21 Ugushyingo 2020 bibera i Ndera mu Karere ka Gasabo.

Igisirikare cy’u Rwanda kijeje uwahohotewe azahabwa ubutabera bukwiye kandi ko kidashyigikiye uwo aro we wese wakwica amategeko y’u Rwanda n’agenda ingabo zarwo.

Kugeza ubu Sergeant Major Robert ari ahantu hatazwi akaba ari gushakishwa ngo aryozwe ibyo akurikiranyweho.

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine cyangwa bikamuviramo kwandura indwara idakira, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa