skol
fortebet

RIB yafashe Nshimiyimana yari imaze iminsi ishakisha cyane

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2020, rwafashe Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka.

Sponsored Ad

RIB ivuga ko yafatiwe mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari k’Isangano, Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza niho yakerakeraga yihishahisha.

RIB ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa.

Yagize iti" RIB irabamenyesha ko Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka yafashwe ku gicamunsi cy’uyu munsi.

Yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka #Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.

RIB irashimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa.

Ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha."

Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020 nibwo Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yavuzweho kwica umugore we amutemye arapfa ahita atoroka.

Icyo gihe,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye Umuseke ko inzego z’umutekano zashakishaga uyu Nshimiyimana ukekwaho kwica umugore we, bari barasezeranye witwa Ntabahuzimana Hilaliya.Gusa avuga ko baribamaze igihe batakibana.

Ati ”Bakibana babanje gutura i Rukumberi, hanyuma baza gutandukana umugore we ajya gutura mu Karere ka Kirehe, ubwo rero yari yagarutse i Rukumberi kwaka umugabo we amafaranga ya Mituweli nibwo yamwishe.”

Avuga ko uyu nyakwigendera atari yaraye ku mugabo we, ahubwo ngo yari yaraye ku muturanyi ari naho umugabo we yamusanze ndetse anakomeretsa umwe mu batabaye.

Ati ”Mu ijoro umugore yasohotse agiye kwikiranura n’umubiri undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko, yadukira wa mugore amutemesha umuhoro arapfa.”

Nshimiyimana Emmanuel akekwaho kwica umugore we nyuma y’uko yari amaze gufungurwa n’ubundi kubera ko yafunzwe azira guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’ubushoreke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa