skol
fortebet

RIB yagaragaje abantu 15 bakekwaho kwiba amafaranga y’abandi yo kuri Mobile Money

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu 15 bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba abantu amafaranga kuri konti zabo za Mobile Money (MoMo) bakoresheje uburiganya.

Sponsored Ad

N’abagabo n’abasore 14 bakomoka mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, ndetse n’umugore umwe na we washatse muri uwo murenge, bibumbiye mu itsinda ry’abatekamutwe bitwa ‘Abameni’ bavuga ko rimaze igihe kinini rikorera i Nyakarenzo.

Batawe muri yombi mu bihe bitandukanye uhereye tariki 28 Mutarama 2020, umwe muri bo w’imyaka 25 akaba yavuze ko biba abantu bakoresheje simukadi (sim card) za MTN zikoreshwa n’abayifasha gutanga serivisi za MoMo hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Bazanaga ziriya simukadi bakanyereka uko umuntu atekereza nomero ya telefoni ugatomboza ureba amafaranga ari kuri konti ya MoMo y’iyo nomero.

Ushyiramo icyemezo [nk’ubikuza] ugashyiramo ibihumbi 10 byakwemera ugashyiramo 20 byakwemera ugakomeza kugeza uguye ku mubare w’amafaranga uwo muntu afite kuri konti ye ya MoMo”.

Akomeza agira ati “Umuntu iyo afite nk’ibihumbi 75, uhita umwohereza ubutumwa bugaragaza ko yakiriye ibihumbi 74, ukamuhamagara umubwira ko amafaranga ayobye umusaba kuyagusubiza, yabikora nyuma akaza gusanga ari amafaranga ye yagiye”.

Izo simukadi bakoreshaga mu kwiba abantu amafaranga kuri konti zabo za MoMo, ubusanzwe imwe ngo igura ibihumbi bitanu, ushaka kuyigura akerekana indangamuntu na numero y’ubucuruzi izwi nka TIN number, kugira ngo yemererwe gutanga servisi za Mobile Money ku bazishaka.

Aba batawe muri yombi ariko ngo baziguraga badatanze ibyo byangombwa babifashijwemo n’umugore bafunganywe, wavuze ko yaziguraga ku mu kozi wa MTN ku giciro cyo hejuru, hanyuma uwo mugore akaziha bagenzi be b’Abameni babanje kumuha agashimwe.

Agira ati “[Uwo naziguragaho] yarambwiye ngo bitagombye kumurushya kuko nta byangombwa namuhaye, simukadi arayimpera ibihumbi 10. Mu kuzitanga sinakurikiranaga icyo abo nazihaye bazikoresha, njye nakurikiranaga ubukomisiyoneri nirebera amafaranga bampaga kuri buri simukadi nagurishije. Amafaranga y’ubukomisiyoneri nariye ni nk’ibihumbi 50, simukadi natanze zo ntiziri munsi ya 45 cyangwa 50”.

Uwo mukozi bavuga ko ari uwa MTN wabahaga izo simukadi bitanyuze mu nzira zemewe na we yatawe muri yombi. Ngo yakoreraga ikompanyi yitwa PhoneCom ifitanye amasezerano y’imikoranire na MTN, akaba yari ashinzwe kugeza izo simukadi ku bazishaka.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi wa RIB, yavuze ko uretse icyaha cy’uburiganya, aba bose uko ari 15 banakurikiranyweho ikindi cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ati “Bakurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu n’amande ari hagati ya miliyoni ebyiri kugeza kuri miliyoni eshanu.

Banakurikiranyweho icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko babyivugira ko bari ‘Abameni’ b’abatekamutwe. Igihano ni igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi kugeza ku myaka 10, ariko hakaba n’ibindi bintu twakwita impamvu nkomezacyaha, aho ushobora gusanga igihano ari igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20”.

Kugira ngo ubujura aba bantu bakora bumenyekane byatewe nuko hari umuntu wari umaze kwibwa amafaranga 500.000 kuri Mobile Money binyuze muri ubu buryo.

Uwo ngo yatanze ikirego kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro agaragaza na nomero zamuhamagaye zitangira gukurikiranwa kugeza bamwe bafashwe.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abatarafatwa kugeza ubu, agasaba abantu bose kugira amakenga igihe hari umuntu ubahamagaye ababwira ko yayobereje amafaranga kuri numero zabo.

Mbere yo kugira uwo wohereza amafaranga ngo uba ukwiye kubanza kureba kuri konti yawe ko yagezeho koko, kandi ukirinda gutanga imibare y’ibanga ukoresha mu gihe hagira uyigusaba.

Inkuru ya Kigali Today

Ibitekerezo

  • Aba bantu bari baratinze gufatwa

    AHUBWO BABAKURIKIRANEHO NO GUSEBANYA, UZI IYO WABAVUMBURAGA UKAYABIMA! GUSA BARI BARANATINZE GUFATWA TUTABESHYANYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa