skol
fortebet

RIB yagaragaje abantu 17 biyise aba MEN bamburaga abantu bakoresheje Mobile Money

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Abantu 17 bakomoka mu karere ka Rusizi biyise “ Aba Men” bakekwaho ibyaha ibyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya,baherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020.

Sponsored Ad

Aba bantu 17 barimo umugore umwe, bafatiwe i Rusizi bakaba bari bamaze iminsi biba abantu bakoresheje Mobile Money nkuko Umuvugizi Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB,Marie Michelle Umuhoza yabibwiye RBA.

Yagize ati “Aba bantu bafite uburyo bwinshi bakoresha.Bajyaga bagura ama SIM Cards bagashyiramo nimero,bakareba amafaranga umuntu afite,barangiza bakamwoherereza ubutumwa bw’umwuka bukubwira ngo wohererejwe amafaranga angina gutya kuri telefoni yawe.Hashira iminota mike bakaguhamagara bakubwira ngo hari amafaranga ayobeye kuri telefoni yawe wadufasha ukayadusubiza.

Kubera ko baba bareba umubare w’amafaranga ufite.iyo winjiye mu kubasubiza amafaranga yabo nayo wari ufite ahita agenda hanyuma kubera ko bakora nk’itsinda,iyo uyohereje umwe ayoherereza undi bakayakura kuri telefoni bakayagabana.”

Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka nabwo mu karere ka Rusizi hafashwe abandi bantu 15 bo muri uyu mutwe w’aba Men wamburaga abantu, ubu bakaba barimo gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko aba bantu ari itsinda rigari harimo abatarafatwa ariko ngo ibikorwa byo kubashaka no kubata muri yombi bikomeje.

Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha kiboneka mu ngingo ya 224 y’igitabo cy’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gushyiraho umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo hatitawe ku mubare w’abawugizi cyangwa igihe uzamara,ufasha kuwushyiraho,uwuyobora,uwutunganya,uwujyamo,uwoshya abandi kuwujyamo,uwushyiramo abandi ku gahato aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’amategeko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 20.

Aba bagizi ba nabi bagaragajwe uyu munsi barakekwaho ibi byaha kubera ko ibikubiye muri iyi ngingo y’itegeko babigaragaweho.

Umuvugizi wa RIB yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ibyo uguhamagaye yiyitirira umukozi w’ikigo cy’itumanaho runaka agusabye nko kugenzura amafaranga kuri Mobile Money yawe,gushyiramo umubare w’ibanga.Kudaha agaciro ubutumwa ubwo aribwo bwose ubona ku byerekeye iherekanwa ry’amafaranga hakoreshejwe Mobile Money.

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda koherereza abantu amafaranga abantu biyitirira abo baziranye batabanje kubahamagara ngo bumve ko aribyo no gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’umutekamutwe bakoresheje nimero 166 kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.

Aba batekamutwe bari bamaze kwambura abantu amafaranga menshi kuko umwe muri bo yatangaje ko yari amaze kwinjiza miliyoni imwe n’ibihumbi 800 mu myaka 3 yari amaze yambura abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa