skol
fortebet

RIB yasatse urugo rwa Madamu Ingabire Victoire ukekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasatse urugo rwa Madamu Ingabire Victoire ukekwaho kuba akorana n’imitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera hanze y’igihugu.

Sponsored Ad

Nkuko umuvugizi wa RIB,Madamu Marie Michelle Umuhoza yabitangarije KT Press,RIB yasatse mu rugo rwa Madamu Ingabire Victoire mu rwego rw’iperereza riri kumukorwaho ku bijyanye no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

Marie Michelle Umuhoza yagize ati “Nibyo turi gusaka urugo rwe bigendanye n’amakuru twahawe na Munyabugingo Gaston wafunzwe ari kugerageza guhunga igihugu.Yahishuye byinshi ubwo yabazwaga birimo Ingabire Victoire n’abandi bantu benshi.

Yakomeje agira ati “Nkuko ushobora kuba ubizi yari arimo gukorwaho iperereza kandi no kumusaka biri mu bigize iyo gahunda.Rimwe na rimwe gusaka mu rugo rw’umuntu birakorwa iyo biri ngombwa kugira ngo bifashe iperereza ari nabyo turi gukora.Hari abantu benshi babirimo.”

Mu minsi ishize nibwo Ingabire Victoire yahamagajwe na RIB gusa yatangaje ko yari agiye gutanga amakuru ku bijyanye n’umuyoboke we witwa Venant Abayisenga, babanaga mu nzu kuva yafungurwa mu kwezi kwa mbere.

Kuwa 06 Kamena 2020,Ingabire yavuze ko uyu Abayisenga yasohotse agiye kugura unités zo gushyira muri telephone aho atuye ntiyagaruka.

Ibitekerezo

  • Ariko nk’uyu mukecuru aba arwana n’iki? kwandikwa muri livre des records? Abicanyi ntibazavugiriza impundu kunesha. Inyigisho afite ajye azigisha abana be gusa, abandi ntabwo tuzikeneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa