skol
fortebet

RIB yasobanuye ko nta munyamakuru ufunzwe kubera ko ari umunyamakuru

Yanditswe: Sunday 19, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Abanyamakuru batandatu nibo bafunzwe muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus nkuko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Sponsored Ad

Kuwa 8 Mata 2020 RIB yatangaje yafashwe abantu batandatu bahuriye mu itsinda ryiyise Abahujumutima barimo abanyamakuru babiri. Nyuma yaje gutangaza undi ukurikiranyweho uburiganya nyuma yo gukusanya abantu agamije kubafata amashusho ngo ayasabishe inkunga.

Ku wa 15 Mata na none urwo rwego rwatangaje ko rwataye muri yombi abakoresha urubuga rwa YouTube baherutse gutabwa muri yombi barenze ku mategeko, bikavugwa ko bari bishingikirije ko ari abanyamakuru, nyamara urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rutabafite ku rutonde rw’abakora itangazamakuru mu buryo buzwi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko muri rusange hafunzwe abanyamakuru batandatu muri ibi bihe bya Covid-19 bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Ubusanzwe iyo umunyamakuru aguye mu ikosa cyangwa mu cyaha n’andi makimbirane yagirana n’umuntu bifitanye isano n’umwuga we, ahuzwa n’uwo bagiranye ikibazo, RMC ikagerageza kubunga.

Mu gusobanura impamvu batashyikirijwe RMC, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yavuze ko nta n’umwe ufunzwe kubera ko ari umunyamakuru. Ati:

Ntabwo bafungiye ko ari abanyamakuru, bafungiye ko hari ibyaha bakekwaho.

Umuhoza yagarutse ku byaha bakekwaho, avuga ko hari ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gukubita no kwigomeka ku byemezo byafashwe n’abayobozi bikiri mu iperereza.

Hari ukurikiranyweho kwihesaha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nawe ugifite dosiye mu iperereza. Hakaba abandi babiri bafunzwe bakurikiranyweho kwigomeka ku buyobozi, bo dosiye yabo yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Kugeza ubu batatu mu bafashwe bararekuwe nyuma y’iperereza ku byaha bari bakurikiranyweho, kuba ibyaha bakurikiranyweho bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru byemezwa na RMC.

Itangazo rya RMC ryo ku wa 15 Mata 2020 rivuga ko iby’abanyamakuru bafunzwe mu bihe byo kwirinda Covid-19 babikurikiranye bakabwirwa ko ibyaha bakurikiranyweho bidafitanye isano n’umwuga w’itangazamakuru, ahubwo bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduza icyo cyorezo.

Ku makuru avuga ko abanyamakuru bafungiye ahantu batagira ubageraho, Umuhoza yavuze ko kutabasura atari umwihariko ku banyamakuru bafunze.

Muri iyi minsi turi mu bihe bidasanzwe twese turabizi uburyo bwo gukora ibintu byinshi bwarahindutse ni muri urwo rwego hari n’amabwiriza ko abantu bafunze badasurwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda Covid-19. Ntabwo aribo bonyine ni abanyarwanda bose bafunze ntabwo abantu babasura kuko n’uburyo bwo kubageraho bwaba bworoshye.

Ku rundi ruhande Barore yibukije ko umunyamakuru agomba kumva ko yahanwa igihe yaguye mu cyaha nk’uko undi munyarwanda yabihanirwa.

Njye mbona hari imyumvire tugomba kuzamukamo, hari abanyamakuru bamwe, si bose, batekereza ko umuntu kuba akora umwuga w’itangazamakuru adashobora gufatwa, icyo kintu sicyo nongere ngo sicyo. Icya kabiri ni ukwibwira ko RMC ibereyeho kuvuga ngo umunyamakuru n’iyo yaba yafatiwe mu makosa igomba kuvuga ngo yarenganye, icyo nacyo sicyo, nongere ngo sicyo ntabwo ari uko tubayeho ntabwo ari uko dukora. Cyakora duharanira ko umunyamakuru yisanzura kandi akarengerwa mu kazi ke.

RIB iributsa abari mu itangazamakuru ko batari hejuru y’amategeko kimwe n’abandi banyarwanda.

Itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya ryo ya 38 ivuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Gusa ngo ubwo bwisanzure ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa