skol
fortebet

RIB yatangaje igifungo kizajya gihabwa umuntu wishe amabwiriza ya #Gumamurugo

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umuntu wese urenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi giteganywa n’ingingo ya 230 mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano kandi ngo gihanishwa igifungo cy’amezi 6.

Sponsored Ad

Kuwa 21 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda yafashe ingamba ikomeye zo gutegeka abantu kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yageze mu Rwanda kuwa 14 Werurwe uyu mwaka.

Kuva kuri uwo munsi kugeza ubu,Abaturarwanda bose basabwe kuguma mu rugo uretse ugiye kwivuza, guhaha cyangwa agiye gukora imwe muri iyi mirimo itarahagaritswe.

Amateraniro ahuza abantu benshi,utubari n’amasoko adacuruza ibiribwa cyangwa imiti byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara ikomeje guhitana benshi.

Kugeza kuri uyu munsi, abamaze kwandura Covid- ni abantu176. Umubare w’abakize ntiwahindutse wagumye ari 87. Abakirwaye babaye 89.

Ku rubuga rwa Twitter uwitwa Ignace Ntakirutimana yabajije RIB ibihano biteganyirijwe urenga ku mabwiriza ya Gumamurugo.

RIB imusubiza iramusubiza iti :“ Kurenga ku mabwiriza ya #GumaMuRugo mu mategeko byitwa kwigomeka ku buyobozi. Ingingo ya 230 itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko iyo ubihamijwe n’urukiko, uhanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1)”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020,Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 5 bafashwe bakoresha nabi imirongo itishyurwa yashyiriweho ubutabazi harimo umurongo114 wifashishwa n’abashaka ubufasha ku ndwara ya #COVID-19.

Amakuru atangwa n’abaturage binyuze ku murongo wa 114 amaze gutuma haboneka abarwayi 5 ba koronavirusi ndetse n’abo bahuye nabo basaga 30 gusa hari bamwe bitwaye nabi bahamagara uyu murongo batuka ababakiriye.

Abantu 5 bakinishije uyu murongo bakawuhamagaraho babeshya, batukana cyangwa bijandika mu yandi makosa n’ibyaha batawe muri yombi ndetse berekanwe na polisi nyuma y’igihe kinini imaze yihanangiriza abantu kureka guhamagara uyu murongo bitari ngombwa.

Polisi y’u Rwanda kandi kuri uyu wa Gatanu, yerekanye abantu 42 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bagakora ingendo zitari ngombwa,gufungura utubari mu rugo n’ibindi binyuranyije n’amabwiriza.

Ingamba zafashwe na Leta mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus:


a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n’ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y’Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y’imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw’ibiribwa n’ibikenerwa by’ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n’amaduka y’ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Ibitekerezo

  • Dushigikiye abayobozi bacu ku ngamba zo kurwanya covid_19 kuko iyo badafasha abaturage mu kubatekerereza ,twari kuba twarashize ,natwe turi gukora uko dushoboye tukaguma mu rugo . Nkomeye kuri izo ngamba n’abanjye ,Imana ibahe umugisha .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa