skol
fortebet

RIB yatangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Uwizeyimana wahutaje umusekirite

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, waraye ahutaje umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa RIB, Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru KT Press ko aya makuru ari impano batangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Evode.

Yagize ati “Yego turi gukora iperereza kuri iki kibazo.Turi kureba kuri iki kibazo mbere y’uko dufata umwanzuro wa nyuma.”

RIB izareba ku mashusho yafashwe na CCTV yo kuri Grand Pension Plaza habereye iki cyaha kugira ngo ikurikirane uyu mugabo.

Kuri uyu wa Mbere,nibwo Uwizeyimana yasunitse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi.

Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi ikigo uyu mukobwa akorera cya ISCO n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu butumwa bwaciye kuri Twitter,benshi mu banyarwanda bagaragaje ko kuba Minisitiri Evode yasabye imbabazi bidahagije ahubwo akwiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko ndetse akegura mu nshingano ze.

Kuri uyu wa KabiriMinisitiri Evode Uwizeyimana yahuye na Mukamana Olive yahutaje ari kumwe n’ubuyobozi bwa ISCO SECURITY ku kicaro gikuru cya ISCO mu rwego rwo gukomeza gusaba imbabazi kuri iri kosa yamukoreye ari mu kazi ke kuri Grand Pension Plaza.


Uyu munsi Evode yahuye na Olive mu rwego rwo kurushaho gusaba imbabazi

Ibitekerezo

  • niba ari byo byaba ari agahomamunwa pe! na hadui yazaza agahutaza akikomereza. ejo haraza nufite coronovirus yange kwipimisha ngo ni indahangarwa maze yanduze abandi kahave. nyamara ibuye rimeneka urwondo rugisukuma. guca bugufi ntawe byishe. uca mu cyuma nyakubahwa bigutwaye iki?satani wagowe uti yanshutse ndamuhutaza. gusaba imbabazi ntibihagije, nyir’ubwite ko ntacyo avuga (uwahutajwe)?yivugire. uwiba ahetse aba abwiriza uwo mumugongo ubwo mbese natwe abaturage duhutaze abandi akawamugani ngo akaruta akandi karakamira. RIB murahari kandi muzi gushishoza.musuzume neza. ibaze Gushimira Bunani hari kugawa umuminisitiri.Murakoze.

    Ariko ntamuntu udakosa kuko ndabona yemeye guca bugufi asaba imbabazi.kuko hari n;uwabiikora ntasabe imbabazi yitwaje title afite.rwose ndabona bigaragara ko nawe yatewe umubabaro n’ibyo yakoze .gusa rero ntazongere sibyiza.

    Icyakora usabye imbabazi arazihabwa gusa Evode bimubere isomo kuko ibi ntibikwiye ku muyobozi uri ku rwego nk’urwo arimo.

    uyu muyobozi akeiye kubarirwa nkuko yemeye amakosa yakoze Kandi akaba yarayasabiye imbabazi

    RIB nikore akazi kayo ifate umwanzuro ukwiye,nubwo evode akunze guhubuka mubyo akora Muribuka ubwo yandazaga musenyeri zakamwita ngo ntiyamenya ibyo mungo atagira umugore!!gusa usabye imbabazi arazihabwa!!

    Yego Min. Uwizeyimana Evode yagiye agaragarwaho guhubuka inshuro nyinshi, ariko kuva yasabye imbabazi kandi yeguye birahagije, kandi sinumvise ko nuwo musecurite yakomeretse, rero birahagije; bamubabarire kuko gukurikirana umuntu wigeze kubaho ministiri biba bisa nko kumwandagaza, kandi rimwe na rimwe hari igihe abantu duhubuka tutabigambiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa