skol
fortebet

RIB yataye muri yombi Abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko nyuma yo gusezererwa ku mirimo yabo

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwataye muri yombi abacamanza babiri n’Umwanditsi w’Urukiko umwe bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa bakaga abafite ibirego mu nkiko.

Sponsored Ad

Nkuko RIB yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza 2019, abo yataye muri yombi ni Mushimiyiryo Pacifique wari umucamanza ku rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Mugabutwaza Vincent wari umucamanza ku rukiko rwisumbuye rwa Rusizi na Banashenge Victoire wari umwanditsi w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Uko ari batatu bashinjwa icyaha cya ruswa ngo bafungiye kuri RIB Sitasiyo za Kimihurura, Kicukiro na Kimironko mu gihe iperereza ngo rikomeje kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Mugabutwaza Vincent, Mushimiyiryo Pacifique na Banashenge Victoire batawe muri yombi nyuma yo kwirukanwa burundu n’Inama Nkuru y’Ubucamanza hamwe na Shumbusho Abraham wari Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa