skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho gushaka gucikisha Col Byabagamba muri gereza

Yanditswe: Friday 24, Apr 2020

Sponsored Ad

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwataye muri yombi John Museminali, Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel bashinjwa gushaka gutorokesha Col Tom Byabagamba aho afungiye.

Sponsored Ad

Mu byumweru bibiri bishize igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Col. Byabagamba azaregwa ibindi byaha byo kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko iperereza riri gukorwa ku bari imbere muri gereza no hanze yayo bashatse kubimufashamo.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda yabwiye abanyamakuru mu Rwanda ko abo bagabo batatu bafunzwe bakekwaho gushaka gutorokesha Col Byabagamba.

Aba bafashwe ntabwo basanzwe bazwi cyane, gusa umwe muri bo ni musanzire we, umucuruzi John Museminali ni umugabo wa Rose Mary Museminali.

Rose Mary Museminali ni umuvandimwe wa Mary Baine umugore wa Col Tom Byabagamba.

Madamu Museminali yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda (2005 -2009), Mary Baine we yabaye umukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro (2006 - 2011).

Mu kwezi kwa 12/2019 Col Byabagamba na muramu we Jenerali Frank Rusagara bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire gufungwa imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Mu miterere mishya y’inkiko mu Rwanda, nta rundi rukiko aba basirikare bashobora kuregera.

Ntabwo bizwi neza aho Col Byabagamba afungiye, gusa urukiko rwa gisirikare rwategetse ko afungirwa muri gereza ya gisirikare iba ku Mulindi mu mujyi wa Kigali.

Hari amakuru - ataremejwe n’inkiko cyangwa igisirikare - avuga ko uyu mugabo wahoze akuriye abashinzwe umutekano wa Perezida Paul Kagame yaba afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe.

Ubugenzacyaha mu Rwanda ntabwo bwatangaje amakuru arambuye kuri gereza Col Byabagamba yashatse gucika.

Byinshi kuri ibi birego bishobora kumenyekana igihe cy’urubanza rw’abaregwa gushaka kumucikisha mu gihe kiri imbere.

Kuwa 10 Mata 2020,igisirikare cy’u Rwanda RDF cyatangaje ko ubushinjacyaha bwacyo bugiye kongera kugeza imbere y’urukiko,Col.Tom Byabagamba kubera ibyaha 2 yakoreye muri gereza aho afungiye.

Col.Tom Byabagamba yashinjwaga ibindi byaha 2 birimo kugerageza gutanga ruswa no gutoroka Gereza ya Gisirikare.

RDF yagize iti “Ibyaha byakozwe na Col Tom Byabagamba n’abo bafatanyije bari muri gereza no hanze yayo bari gukorwaho iperereza.’’

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi ku wa 24 Kanama 2014. Muri Werurwe 2016, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye igifungo cy’imyaka 21.

Ku wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kumwambura impeta zose za gisirikare.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF kuri uyu wa Kane ryakomeje riti "ubutabera buzakora inshingano zabwo kandi ntibuzihanganira umuntu wese wica amategeko cyangwa unyuranya n’amahame ya RDF.’’

Tom Byabagamba yarezwe ibyaha birimo kuvuga amagambo asebya ubutegets bw’u Rwanda ko ari ubw’abicanyi, ko bufata ibyemezo bihubutse ndetse ngo bukaba bufungira abantu ubusa.

Ibi byaha bivugwa ko yakoreye i Kigali ndetse no mu gihe yari mu butumwa bw’amahotro muri Sudan y’Epfo abishinjwa na bamwe mu basirikare bemeza ko yabibwiye.

Tom Byabagamba yagiye ahakana ko atigeze avuga nabi ubutegetsi kandi ko nta nyungu yagira mu gusuzugura ibendera ry’igihugu avuga ko yarwaniye.

Mu gihe cyose cy’urubanza, uyu musirikare yakomeje kwikoma ubushinjacyaha avuga bumurega ibyaha by’ibihimbano.

Col Tom Byabagamba yari mu kirego kimwe na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, aho bombi ubu bamaze imyaka itanu muri gereza, baherukaga kujuririra Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, East African Court of Justice (EACJ) basaba ko igihano cy’imyaka 15 bahawe giteshwa agaciro.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa