skol
fortebet

RIB yemeje ko yashyikirijwe Umuhanzi Kizito Mihigo wafashwe ashaka gutorokera mu Burundi

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rumaze gutangaza ko rwamaze gushyikirizwa umuhanzi Kizito Mihigo wafashwe kuwa Kane agiye kwambuka umupaka w’u Rwanda ngo yerekeze mu gihugu cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Mu itangazo RIB yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko ku gicamunsi cyo kuwa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020 aribwo inzego zishinzwe umutekano zayishyikirije umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo.

Yagize iti “Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Mu gitondo cyo kuwa Kane taliki ya 13 Gashyantare 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amakuru avuga ko umuhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu murenge wa Nyabimata, mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka ngo yerekeze I Burundi.

Abaturage ngo babonye uyu muhanzi uzwi cyane ashaka guca mu nzira zitemewe baramufata agerageza kubaha ibihumbi 300 FRW ngo bamwambutse barabyanga bamushyikiriza abasirikare n’abapolisi nkuko byatangajwe na bamwe ku munsi w’ejo.

Abaturage bavuze ko Kizito yafashwe afite igikapu kinini mu mugongo, yambaye amataratara y’izuba n’ikoti ry’imbeho akaba ngo yaraburaga iminota mike ngo yambuke ajye i Burundi.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Nyuma yo gufatwa kwa Kizito Mihigo ku munsi w’ejo,inzego zose zishinzwe umutekano na RIB bavuze ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu muhanzi batarizi ariko kuri uyu wa Gatanu nibwo RIB yatangaje ko yashyikirijwe Kizito.



Kizito yafashwe kuwa Gatatu ari hafi gutorokera i Burundi

Ibitekerezo

  • Ity nawe ubu koko imbabazi bamuhaye arazibagiwe

    ugira ngo ntihazima uwatse. karahanyuze none urizimije burundu n’imbabazi urazanze. nyamara uzisuzume urebe ko ntawe wahemukiye agakora ku giti. uwagushutse yaraguhemukiye pe! IBUKA UKUNTU WAZAMUKAGA NEZA, UKARIRIMBA IGIHUGU CYOSE TUKEMERA NONE UMURIRO WAWUSUTSEMO AMAZI. Ubwo ni uko nyine. harya abamuzi neza yarashatse cg aracyashakisha.

    urazimye pe! hazima uwatse munywanyi. uwagushutse yaraguhemukiye.

    Ariko se afite ikihe kibazo koko? Cga yari agiye kuririmbayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa