skol
fortebet

RIB yerekanye itsinda ry’abasore 6 bamaze iminsi biba amafaranga y’aba agents ba Mobile Money

Yanditswe: Monday 27, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe itsinda ry’abasore batandatu bamaze iminsi biba amafaranga, umubare w’ibanga na SIM Card z’aba agent ba Mobile Money.

Sponsored Ad

Iri tsinda rigizwe na Twagirimana Jean Claude, Manishimwe David, Dusingizimana Felicien, Habineza Jean Claude, Kayisinga Emmanuel na Muhayimana Emmanuel ari nawe muyobozi waryo, aba bose bakomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye ariko bakaba bafatiwe mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, mu Kagari ka Karuruma akaba ariho bakodeshaga amazu abiri babanagamo.

Muhayimana Emmanuel avuga ko bamaze amezi arenga abiri biba bakoresheje ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga bakoresheje telefoni (Mobile Money), akanongeraho y’uko bajya ku mu agent akamusaba ko amushyirira amafaranga kuri Mobile Money ye, mu gihe umu agent arimo kubikora, umujura yibanda cyane ku kureba no kumenya umubare w’ibanga (Password) w’umu agent akoresha. Nyuma y’ibyo, uyu mujura asaba umu agent kumugurira telefoni arimo gukoresha kugira ngo abone uko amwiba ya SIM Card yamaze kubonera password. Ubwo rero bagatangira kumvikana ibiciro kugeza ubwo umujura ayifata ngo ayisuzume akuramo bateri, muri icyo gikorwa nibwo ahinduranya za SIM Card agashyiramo indi, agatwara ya konti ya MoMo y’umu agent.

Aba bajura iyo barangije kwiba konti ya Mobile Money y’umu agent, bahita bohererezanya amafaranga bakayabikuza ku bandi ba agent ba Mobile Money.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dominique Bahorera yabwiye itangazamakuru ko aba bafashwe bari bamaze kwiba aba agent icumi muri ubu buryo, ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

“Turakangurira abaturarwanda cyane cyane urubyiruko bari mu byaha nk’ibi kubireka. RIB ntizihanganira uwo ariwe wese uzabifatirwamo kuko azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Amwe mu mayeri akoreshwa n’aba bajura ni; ukwiyitirira abakozi cyangwa se abafatanyabikorwa ba za sosiyete z’itumanaho, gushaka ubushuti ku bantu ku mbuga nkoranyambaga bakabashukisha impano zitandukanye ariko bagasaba amafaranga kugirango zikugereho, no guhamagara abantu babasaba kuboherereza amafaranga babeshya ko yayobeye kuri telefoni zabo.

Hari kandi n’abaguhamagara bagusaba umubare w’ibanga bakubwira ko wayobeye muri telefoni yawe, iyo utagize amakenga ukawutanga, uba utanze konti yawe ya WhatsApp. Icyo gihe bayikoresha mu kwiba abantu bari muri WhatsApp yawe, bababwira ko bagize ikibazo cyihutirwa bakeneye amafaranga, bagatanga nimero yindi ya telefoni yo koherezaho ubufasha bw’amafaranga.

Mu rwego rwo kwirinda ubu bujura, Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba abaturarwanda kwirinda bakora ibi bikurikira;

1. Kwirinda umuntu mutaziranye uguhamagara akubwira ko yibeshye akohereza amafaranga kuri telefoni yawe agusaba kuyamusubiza.

2. Kwirinda kandi gukanda ku mibare bakubwira gushyira muri telefoni yawe bikagera naho bakubwira gushyiramo umubare wawe w’ibanga kuko bagamije kukwiba amafaranga wari ufite kuri Mobile Money.

3. Nihagira uguhamagara akubwira ko ari umukozi wa sosiyete y’itumanaho akumenyesha ko hari amafaranga yavuye kuri konti yawe ya Mobile Money, akubwira uko wabigenza kugirango uyasubizwe, ntubikore kuko ategereje ko ushyiramo umubare wawe w’ibanga akakwiba.

4. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bukubwira ko hari amafaranga wakiriye, ntugire ikindi ukora utarasuzuma ko koko hari amafaranga yageze konti yawe.

5. Nubona ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe bugusaba gukanda 21 Nimero ya telefoni # wemeze yes , irinde kubikora kugira ngo udaha icyuho ubujura bwakoreshwa telefoni yawe.

6. Kwirinda gutanga umubare wawe w’ibanga wa konti yawe ya WhatsApp kuwo ariwe wese uwugusabye kuko aba agamije kuyiba akiba abo muvugana.

7. Mu gihe kandi ushidikanya k’ukwandikiye agusaba amafaranga, wamuhamagara kuri nimero uzi asanzwe akoresha ukabimubaza kugirango wemeze koko ko ariwe.

8. Kwirinda umuntu ugushakaho ubushuti ku mbuga nkoranyambanga nka WhatsApp cyangwa Facebook akagera aho akubwira ko akohereje impano, amafaranga menshi, bikagera aho agusaba amafaranga ayita ay’ubwikorezi (Transport and Delivery fees) cyangwa aya gasutamo kugirango iyo mpano ikugereho. Gira amakenga kuko ashaka kukwiba, ushaka kuguha impano nta mafaranga agusaba gutanga kugirango ikugereho.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba uwo ariwe wese ufite amakuru ku bakora ubu butekamutwe kwegera ishami rya RIB rimwegereye akamenyesha abagenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe cyangwa agatanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

RIB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa