skol
fortebet

Rubavu: Polisi yataye muri yombi umugabo wishe inka y’uwarokotse Jenoside ayiteye icyuma

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2020

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Kanzenze mu kagari ka Nyamikongi mu mudugudu wa Rwamikungu, yafashe Sibomana Jean Pierre w’ imyaka 35 nyuma y’aho yishe inka ya Nyiramagori Rachelle w’imyaka 48, umupfakazi w’abana batatu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata saa 2:45 z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi avuga ko uriya Sibomana yitwikiriye ijoro ajya aho abashumba baragirira inka harimo n’iriya ya Nyiramagori Rachelle asanga baryamye basinziriye akabakubita nyamara inka yamaze kuyitera icyuma mu nda y’amaganga.

Yagize ati “Muri ririya joro yasanze abashumba aho bari mu bikuyu arabakubita ababwira ngo inka yabo yaramburuye naho bariryamiye, bahungiye ku muturanyi wabo nawe aza kureba ibyabaye ahura na Sibomana ipantaro ye iriho amaraso, arakomeza ajya kureba inka asanga inka ya Nyiramagori Rachelle iryamye hasi iva amaraso mu nda y’amaganga bigaragara ko yatewe icyuma.”

Muri iryo joro nibwo amakuru yatangiye gutangwa kugira ngo Sibomana afatwe kuko akimara gukora ibyo yahise ajya iwe afata igare arahunga afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu karere ka Rubavu.

CIP Karekezi yagize ati “Polisi yahawe amakuru muri iryo joro hatangira igikorwa cyo gufata uriya mugizi wa nabi (Sibomana) mu gitondo afatirwa mu murenge wa Cyanzarwe bigaragara ko yahungaga kuko ubusanzwe atuye mu murenge wa Kanzenze. Mu kumubaza ibyabereye mu gikuyu (aho inka ziba) Sibomana ntiyabisobanuraga neza kandi yari yahageze akanagenda avuga ko inka yaramburuye, ni mu gihe kandi imyenda ye yari iriho amaraso.”

CIP Karekezi yakomeje ahumuriza abaturage ko n’ubwo Sibomana yakoze biriya nta kibazo cy’umutekano mucye gihari.

Sibomana Jean Pierre yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

Ibitekerezo

  • Ariko nkizo mbwa zamabi kuki mutazerekana ngo tuzibone

    Iyo n’interahamwe , nubwo ahagaze nk’umuntu ariko n’’inyamaswa muntu .Byonyine kubitekereza ,akabikora ,namwe mubyumve .Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega niko bavuga .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa