skol
fortebet

Rubavu: Polisi yataye muri yombi umusore ahetse ibiro 13 by’urumogi yaruvanze n’ibitunguru

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama yafashe umusore w’imyaka 20, ahetse umutwaro w’ibitunguru yawuvanze n’ibiro 13 by’urumogi. Yafatiwe mu murenge wa Nyundo ubwo yari avuye mu murenge wa Rugerero.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko uwo musore ukora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, yafashwe atwaye umutwaro w’umugenzi adashaka kuvuga amazina, warimo urumogi.

CIP Karekezi yagize ati “Abaturage nibo batanze amakuru amaze guhaguruka mu Murenge wa Rugerero ahitwa Gihira, aho abanyonzi bakunze guhagarara bategereje ababaha akazi ko gutwara imitwaro, kuko muri iki gihe batemerewe gutwara abantu. Yafashwe ageze mu murenge wa Nyundo, ari naho yari arujyanye.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko uyu munyozi yari aziranye n’uwamuhaye umutwaro, ariko akaba adashaka kumuvuga amazina. Yaboneyeho gusaba abanyonzi kwirinda kwijandika mu byaha, ahubwo bakore umurimo wabo bawuhesha agaciro.

Ati “Uriya musore amaze gufatwa yavuze ko yapfuye gutwara umutwaro atazi nyirawo, ndetse ngo atazi aho awujyanye. Ni ibintu bitumvikana kuko umugenzi ntiyapfa guha umunyonzi imari ye bataziranye.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yafashije Polisi gufatana uriya musore ibiro 13 byari bigiye gucuruzwa mu baturage. Yasabye n’abandi kudahishira ikibi ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gika cyayo cya 3 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa