skol
fortebet

Rubavu: Polisi yataye muri yombi umusore ukekwaho kwiba moto yarangiza agasaba nyirayo ingororano ya Frw 200,000

Yanditswe: Friday 26, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena ni bwo Polisi yafashe Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, uyu yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34. Byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi, avuga ko hari ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena Imanizabayo agasiga moto ye (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 24 Kamena ni bwo Polisi yafashe Munyaneza Fabien Alijuni w’imyaka 32, uyu yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RE 874H yari imaze kwibwa umumotari witwa Imanizabayo Etienne w’imyaka 34. Byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu kagari ka Gishonga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi, avuga ko hari ku mugoroba wa tariki ya 23 Kamena Imanizabayo agasiga moto ye ahantu ku gasantire agarutse arayibura.

Muri uwo mugoroba Munyaneza yaje guhamagara umwe mu bayobozi ba koperative y’abamotari muri Busasamana amubwira ko yatoraguye Moto, amubwira ko nibamuzanira amafaranga ibihumbi 200 ayibaha.

Ati “Imanizabayo yamaze kubura moto ye abibwira abayobozi muri koperative, umwe muri abo bayobozi yaje kumva umuntu amuhamagara ngo yatoraguye moto ariko bagomba kubanza kumuha amafaranga ibihumbi 200 y’ububonamaso.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abo bayobozi bamaze kumenya ayo makuru bahamagaye Polisi bajyana kureba iyo Moto Munyaneza afite basanga ni iya Imanizabayo.

Ati “Imanizabayo amaze kubura moto abantu bamweretse aho uyijyanye anyuze, yaramukurikiye aramubura. Nyuma bumvise uyirangisha bamenya ko ariwe wayibye, basanga ni Munyaneza uyifite.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abantu kujya birinda gusiga moto aho babonye hose batizeye umutekano wazo.

Imanizabayo yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamufashishe gukurikirana Moto ye ikaboneka.

Munyaneza Fabien Alijuni yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hakorwe iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa