skol
fortebet

Rubavu: Yafashwe yaka ruswa motari amubeshya ko yayitumwe n’abapolisi

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga yafatiye mu cyuho uwitwa Ndayambaje Janvier w’imyaka 30 arimo kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 y’umumotari yari amaze kubeshya ko yayatumwe n’abapolisi.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Ndayambaje yari asanzwe ashinzwe umutekano mu ishyirahamwe ry’abamotari aho muri Rubavu.

Yagize ati “ Ndayambaje yafatiye moto y’umuturage mu makosa ayijyana kuri sitasiyo ya Polisi nyuma ajya kubwira umumotari ko abapolisi bamutumye ngo amuhe amafaranga ibihumbi 50 azasubireyo kuyimuzanira. Nyiri moto kuko atari asanzwe amenyereye iyo mikorere muri Polisi y’u Rwanda yagize amacyenga asobanuza kuri Polisi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko abapolisi bamaze kumva ayo makuru bagiriye inama umumotari uko azabigenza akajyanira uwo musore amafaranga yamusabye. Yarayashatse arayamujyanira afatirwa mu cyuho arimo kuyakira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko abantu bameze nka Ndayambaje bariho benshi bashuka abaturage bagamije kubambura. Yasabye abantu kuba maso bagira ikibazo bakihutira kukigeza kuri Polisi.

Yagize ati “Abaturage bagomba kumenya ko nta muntu wundi bagomba kunyuraho ngo abasabire serivisi kuri Polisi y’u Rwanda. Uriya mumotari baramushutse kuko ibinyabiziga byose byafatiwe mu makosa hari uburyo bisubizwa bene byo binyuze mu mucyo n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko usibye n’ibibazo by’ibinyabiziga, n’izindi serivisi zose Polisi izitangira mu mucyo hakurikijwe amategeko. Abibutsa ko uzajya ababwira kunyura mu nzindi nzira azaba ari umwambuzi bajye bihutira gutanga amakuru.

Ndayambaje amaze gufatwa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa